Nsengiyumva François Yacuranze umuduri imyaka 9 yamamara umwaka umwe none iherezo riragana muri gereza
Nsengiyumva watawe muri yombi ku wa 30 Kamena yaburanaga ifungwa n’ifungurwa, ariko urukiko rwafashe umwanzuro wo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje. ubu afungiye muri Gereza ya Rwamagana.
Aramutse ahamijwe ibyaha akurikiranyweho yahanishwa ibihano bitandukanye birimo n’igifungo cya burundu. Itegeko riteganya ko gusambanya umwana bihanishwa ingingo ya 133 ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe k’uri munsi y’imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Icyaha cyo gukoresha imirimo y’agahato, ubucakara cyangwa indi mirimo ifitanye isano na byo gihanwa n’ingingo ya 22 ivuga ko iyo icyaha gikorewe umwana, undi muntu wese udafite ubushobozi bwo kwirwanaho nk’umugore utwite cyangwa umuntu ufite ubumuga, ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 10.000.000 Frw ariko atarenze 15.000.000 Frw.
ibyaha Nsengiyumva akuriranyweho yabikoreye mu Mudugudu wa Rubaya, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo ku wa 18 Kamena 2021.