USA: Inkurumbi ku muhanzikazi Britney Spears

Abakunzi ba Brittney Spears bahangayikishijwe n'imyitwarire ye ishobora gutuma atakaza ubuzima.

Feb 11, 2023 - 12:07
Mar 25, 2023 - 08:57
 0
USA: Inkurumbi ku muhanzikazi Britney Spears

Hirya no hino ku Isi abakunzi n'umuryango w'umuhanzikazi w'icyamamare, Britney Spears barahangayitse kandi batewe batewe ubwoba bwinshi bwo kuba akanya akari ko kose bashobora kumubura bitewe n'uburwayi bwo mu mutwe bukomoka ku biyobyabwenge amaranye iminsi.

Amakuru atangazwa n'ikinyamakuru TMZ dukesha iyi nkuru avuga ko bamwe mu nshuti ze za hafi bavuze ko yaba ageze mu marembera mu gihe icyo aricyo cyose yakwitaba Imana.

Ubwo ibigo bitandukanye bishinzwe kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge byamenyaga ko uyu muhanzikazi atorohewe n'ubuzima, byafashe umwanzuro wo kumwitaho mu gihe kingana n'imyaka 13.

Britney Jean Spears uririmba mu njyana ya Pop yavukiye i McComb, Mississippi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 02 Ukuboza 1981 akaba yarashakanye n'abagabo batandukanye barimo; Jason Allen Alexander( 2004), Kevin Federline ndetse na Asghari muri 2022.

Uyu muhanzikazi wakanyujijeho yamenyekanye mu ndirimbo zayoboye isi nka; Piece of Me, "Oops!,  I Did It Again, Gimme More, Breathe On Me, I'm a Slave 4, UWomanizerCircus

Britney ufatwa nk'igikomangomakazi cyo mu njyana ya Pop yegukanye ibihembo bikomeye birimo; icy'umuhanzi ukizamuka yafashe muri 2000( International New Commer of the year) gitangwa na Austrian Music Award, Best Orginal Song" Follow Me" yahawe na BMI Film&TV Awards,....

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366