Jules sentore ashobora gushyirwa mu gatebo kamwe na Jay Polly,Mr Nice na Eddy Kenzo bihenuye ku itangazamakuru ry’imyidagaduro!

Eddy Kenzo mu 2014 yikomye itangazamakuru ry’imyidagaduro ko hari abanyamakuru basaba amashilingi kugirango bakine ibihangano by’abahanzi. Jay Polly mu 2013 hari abanyamakuru yise ko ari amadebe. Muri iyi minsi Jules Sentore yanditse ko itangazamakuru ry’imyidagaduro harimo abanyamakuru b’abanyamatiku ndetse bakora bakanatangaza inkuru z’amateshwa. Muri iyi nkuru turareba abahanzi bashyamiranye n’abanyamakuru bikarangira urugendo rwabo rugarukiye mu nzira.

Jul 31, 2021 - 14:36
Aug 1, 2021 - 18:14
 0
Jules sentore ashobora gushyirwa mu gatebo kamwe na Jay Polly,Mr Nice na Eddy Kenzo bihenuye ku itangazamakuru ry’imyidagaduro!

Mu 2014 Edrisa Musuuza wamamaye nka Eddy Kenzo yagiranye ibibazo na Isaac Katende uzwi nka Kasuku. Eddy Kenzo yikomye abanyamakuru ababwira ko badaha agaciro umuziki wa Uganda ahubwo ugasanga barakina mu bitangazamakuru ibihangano by’abanyamahanga kandi abahanzi b’abagande nabo bashoboye. Yagize ati:’’mwaka abahanzi ruswa kugirango mukine indirimbo zabo, ntimukunda umuziki dukora, muhora muvuga inkuru mbi gusa nkaho nta byiza dukora’’. Eddy Kenzo yakomeje ati:’Itangazamakuru ryo muri Uganda nta kintu mukora muguteza imbere umuziki nyamara ibindi bihugu biteza imbere abahanzi babo, reba ukuntu muri Tanzania bavuga ibigwi bya Diamond , bakavuga aho yavuye n’aho ageze iyo yatwaye igihembo usanga babivuga cyane’’.

Uko byaje kumukomerera

Umunyamakuru witwa Kasuku yagiye mu kiganiro yakoraga kuri radio kitwa ‘’Poko poko’’ avuga ko Eddy Kenzo atanga ruswa ku banyamakuru noneho indirimbo za Big Eye ntizikinwe. Eddy Kenzo ubwo yari yatumije ikiganiro n’abanyamakuru aho yagarutse ku bitaramo yise’’Nice and Lovely Sitya Loss’’ n’umuziki wo muri Uganda muri rusange habayeho imirwano. Eddy Kenzo yafashe uwo munyamakuru amukubita urushyi n’imigeri ariko abanyamakuru baje kumukiza. Icyo gihe uyu muhanzi yari afitanye na Kasuku ibibazo kuko ngo yahoraga amuvugaho amakuru amusebya. Eddy Kenzo yagize ati:’’Mu minsi ishize nari muri Tanzania hari uwambwiye ko Kasuku yavugiye mu kiganiro cye ko ntanga ruswa kuri Star tv ngo indirimbo za Big Eye ntizikinwe kandi sibyo yarambeshyeye’’. Eddy Kenzo yari akubutse mu bitaramo mu Burayi n’Amerika nyamara yahise yikoma itangazamakuru ko risaba ruswa mu gucuranga indirimbo. Bwari ubwa mbere Eddy Kenzo agiranye ibibazo n’umunyamakuru ariko byamukozeho igikundiro cye kirashonga. Kuva mu 2015 yakwegukana BET mu cyiciro cya Best New International Artist kugeza ubu ntagikundwa ku kigero yariho mbere ya 2014. Kuva ubwo abanyamakuru bamwigiye imigambi batangira kudakina ibihangano bye ndetse n’igikundiro cye kigenda kiyoyoka.

Gucumbagira kwa muzika ya Jay Polly

 Jay Polly yita bamwe amadebe, Inyarwanda.com yari yatangaje ko yafungiwe muri Kenya, agarutse ajya kuri Flash FM kubinyomoza mu mvugo yashyize umuziki we mu kangaratete.

Yaragize ati, “Murashaka gucuruza sha Ally Soudy we? Okay nzaba mpari munyereke uburyo mfungiye Kenya, ariko nta n’ubwo mugira n’ubwenge. Umuntu afungwana ikoranabuhanga? Ko ndi muri Kigali se kandi ko nta n’aho muzanca? Nta tangazamakuru ryanyu. Kenya, UG (Uganda) na Tanzaniya baharanira ko abahanzi babo batera imbere mwebwe murarwana no gusenya ibyo twubatse. Kiriya cyaha mu Rwanda gihanirwa n’amategeko. Mu Rwanda sinzi icyo munshinja sha duherukana munteranya na King James ngo naramusebeje ahubwo murasebye. Turakizwa na Leta. Ibambe wo ku Nyarwanda, Patycope n’utundi twana mwigishije twose kuvugavuga munyitege. Eh ok Leta nishyire ingufu mu mashuri yigishe itangazamakuru naho ubundi bararera amadebe nk’aya ngaya? icyo ni cyo nashakaga kuvuga tu kuko byari bimbabaje,…kwanza uwayanditse yarayinyomoje, none ngo noneho bafite gihamya y’uko nafunzwe,….ikibazo dufitanye ntabwo ari njye njyenyine dufitanye ni ubuswa bw’abantu tu ni ukutamenya icyo ukora…inkuru ngo nafunzwe ni yo bari gushaka gucuruza…”

Nubwo Jay Polly yatunze agatoki abanyamakuru afitanye na bo ikibazo, ntibyabujije ko n’abo atavuzeho bababajwe no kumva avuga ko Leta irera amadebe, biyumvamo.

Icyakurikiyeho ni uko yabaye nk’ushyirwa mu kato, indirimbo ze zihagarikwa gucurangwa ndetse hari radiyo zasibweho zose, zaba ize wenyine n’izo yafatanyije n’abandi.

Igikundiro yari afite cyasubiye inyuma ndetse kuko abanyamakuru bagiraga ijambo rinini mu kugena abahanzi bajya muri Guma Guma, Jay Polly yarengejwe ingohe ntiyayijyamo.

Nyuma y’amezi menshi yahuye n’abanyamakuru asaba imbabazi, indirimbo ze zirongera zirakinwa nubwo yaje kuvangirwa no gufungwa bya hato na hato, n’ubu ari mu gihome.

 Mu 2000 umuhanzi Mr Nice yaramamaye ndetse amenyekanisha Bongo Flavo. Hari inkuru zamukozweho zimubika ko yapfuye, izavugaga ko yabaswe n’ibiyobyabwenge, iz’ivuga ko arwaye SIDA. Yaje kugirana ibibazo n’abanyamakuru bo mu myidagaduro indirimbo ze zitangira gukinwa gake biza kurangira igikundiro kiyoyotse.

Jules Sentore yikomye bamwe mu banyamakuru avuga ko akazi bakora ko ari amatiku n’amateshwa

Yanditse ati:’ Mu Rwanda ibyiciro byose by’ubuzima byateye imbere, ariko hari ikibazo gikomeye mu itangazamakuru ryiyita irya showbizz ndetse na bamwe mubari muri iyo showbizz….ayo ni amatiku n’amateshwa”..

 

Yaba ku mbuga nkoranyambaga ze no mu bitangazamakuru bitandukanye hari abatanze ibitekerezo bitandukanye ndetse hari abahuje ubu butumwa n’ibyabaye kuri Jay Polly mu 2013. Icyokora igihe nicyo kizaba umucamanza mwiza kuko umuhanzi aba akwiriye kubana neza n’itangazamakuru.

Uko umuntu uzwi atanga ibitekerezo ntazisobanure

 

Umuhanzi/kazi, icyamamare, Umuyobozi ukomeye, Umunyamakuru uzwi : igitekerezo cye (opinion)  kiba ari inkuru.  Ahubwo abateye imbere bashaka ababafasha (advisers, managers) gushyira ku murongo icyo agiye gusakaza kuko hari benshi bisamye basandaye, barabura burundu, mu byo bakoraga (Eddy Kenzo, Jay Polly, Mr Nice). Umuhanzi wese akwiriye kumenya ko ibyo yandika ku mbuga nkoranyambaga aba atanze ubutumwa ku buryo haba hakenewe gutekereza mbere yo kwandika aho gutekereza nyuma yo gusakaza bwa butumwa.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175