Ikiganiro kihariye na John Singleton Byiringiro umuhanzi utuye muri Amerika

Umuhanzi John Singleton Byiringiro akora umuzika akabifatanya no kwiga. Ni umunyarwanda wavukiye muri repubulika ya demokarasi ya Kongo mugihe cya Genocide yakorewe abatutsi muri 1994. Muri Amerika atuye muri Leta ya Texas mu mujyi wa Dallas. Iki kiganiro kihariye yagikoranye n’umunyamakuru Baganizi Olivier aho baganiriye ku ngingo zitandukanye. Izina rya Singleton yarihawe n’umuryango wamwakiriye ukemera kumurera. Amaze imyaka irindwi (7) muri Amerika.

Aug 1, 2021 - 08:23
Aug 1, 2021 - 13:41
 0
Ikiganiro kihariye na John Singleton Byiringiro umuhanzi utuye muri Amerika

Baganizi Olivier: Ese ukora iki muri Amerika?

John Singleton Byiringiro: Ibikorwa nkora ndi umunyeshuri, nkaba n’umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana ndetse no kuyiramya. Nahisemo kwiga kuko nkeneye ubwenge bwamfasha kuzagira akamaro muri sosiyete muri rusange, ndetse no kubasha gukora akazi kabasha gutunga umuryango uzankomokaho. Niga psychology ndetse na philosophy. ndashaka kuzagirira akamaro abantu bahura n’ikibazo cyo guhungabana bitewe n’ingaruka z’ibibazo bitubaho nk’abantu bari mu isi yarembejwe n’ibyaha dukorerwa ndetse tugakorera bagenzi bacu. ikindi ndashaka gukora counseling (ubuvuzi bwo komora) mu buryo bwo gufasha abantu bafite ibibazo bikomeye birimo no kwibaza impamvu Imana nziza yemera ko ibibazo bibageraho. Ndemera ntashidikanya ko Bible ifite igisubizo ku bibazo byose duhura na byo. Ndashaka kuzarangiza amasomo yanjye mfite ubushobozi bwo kugira inama abantu nkoresheje Bibiriya. Ikindi my music (umuziki wange) nibwo buzima bwanjye. Kuva nkiri umwana w’imyaka itatu kugeza uyumunsi, sindasiba kuririmba n’umunsi numwe. ndahimba indirimbo, nkazihereza amajwi, nkanaziririmba. Ntagihe nzigera ndeka kuririmba kuko kuririmba biri muri personality (kamere yange) Imana yandemanye. Kutaririmba ni ukwirengagiza uwo ndiwe nk’umuramyi wavukiye kuririmba.

Baganizi Olivier: Kuki wahisemo kuririmba uhimbaza Imana?

John Singleton Byiringiro: sinavuga ko nahisemo kubikora kuko ni uku nisanze, gusa nakwemera ko nahisemo kubishyiramo imbaraga zanjye, ubushobozi bwanjye bw’amafaranga ndetse n’imbaraga zanjye zose kuko nabonye bifasha benshi harimo nanjye nyirizina. Gufashwa birabanza bikamperaho, ubundi bikabona kugera kubandi.

Baganizi Olivier: Ni uwuhe musaruro bitanga?

 

John Singleton Byiringiro: Iyo mbona umuntu ubabaye, yihebye, nta byiringiro afite namuririmbira bigahinduka akagarura icyizere cy’ubuzima biranshimisha. Mbona hari umusanzu  ntanze kugira ngo Imana ikize umutima we no komora ibikomere bye binyuze kuri njyewe. Mba numva ntacyiza nkabyo ni ukuri. Kuba umuntu yaseka atarabifite muri gahunda, birashimisha. birakwiye ko twazasiga iyi si ari nziza kurusha uko twayisanze. Niba kuririmba byatuma umuntu wari wihebye yongera kwishima, uwari urwaye indwara akazikira, uwari wuzuye kwiganyira yongera kumva hari icyizere cyo kubaho ntako uba utagize mu gutuma Imana ikora umurimo wayo mwiza wo gukiza ubwoko bwayo ikunda cyane ikunyujijemo. Ayo mahirwe mba mpawe ntabwo nyakerensa cyangwa se ngo numveko nagakwiriye kuyapfusha ubusa. niyompamvu nzaririmba kugeza umwuka wanjye ushize.

Baganizi Olivier: Ni izihe mbogamizi uhura nazo? Uzishoboza iki?

 

John Singleton Byiringiro:Nemera neza ntashidikanya ko icyo ushaka kugeraho mubuzima ugishakira umwanya. icyo ushaka ko kigerwaho umwanya nuwo waba udahari urawushaka. ushobora kwigomwa bimwe ariko ukabasha gukora icyo ubona gifite akamaro kurusha ibindi byose. Kubangikanya kuririmba n’ibindi nkora simbibonamo ikibazo habe na gato. ntanubwo binsaba gutekereza cyane. birikora mu buryo buri naturally (karemano). Mbanza ibyo mbona bimfitiye akamaro ku buryo kuririmba ntagomba kubiburira umwanya. kugeza ubu maze gukora indirimbo enye, gusa nubwo biba bitoroshye ariko ngira ibyo nigomwa ariko ibyo nshaka gukora nk’umuhanzi bigakunda.

 

Baganizi Olivier: Ujya utekereza gukorana n’abandi bahanzi mu kuzamura izina ryawe?

John Singleton Byiringiro: Yego nta kibazo cyo gukorana n’abandi bahanzi. Igikuru ni uko vision (icyerekezo) twembi tucyumva neza, kandi ko tuba tugiye kuririmba indirimbo ikwiriye kuririmbwa n’umuntu urenze umwe, kandi ko bidushobokeye ko tuyikora. iyo byose bigenze neza, ntacyatuma nanga gukorana n’abandi bahanzi ahubwo nabyishimira cyane.

Baganizi Olivier: Ni izihe ngaruka wagizweho na coronavirus?

 

John Singleton Byiringiro: Covid-19 yabangamiye byinshi cyane nka music production, ariko burya igihe  ubashije gukora ibyo utabashije gukora mbere utashobora kugira icyo uhinduraho, ntakibazo biba ari mu mugambi w'Imana. Indirimbo burya ziba zisohotse  z’igihe  nyacyo Imana iba yashimye ko zisohokera.

 Baganizi Olivier: Ni irihe somo ryo muri Bibiliya rigufasha?

 

John Singleton Byiringiro: Mfite amasomo menshi amfasha cyane. Biterwa n’ibihe mba ndimo. gusa uyu munsi navuga ko Isaiah chapter(umutwe) 41 verse(umurongo) 10 ari umurongo umfasha cyane. Nkunda gusenga niyibutsa amasezerano y'Imana ari mu ijambo ryayo. Ayo masezerano mba nzineza ko ari ukuri kutavangiye nagakwiye kwizera ibihe byose kuko Imana itabeshya cyangwa se ngo ivuge ibyo itazashobora gukora.

Baganizi Olivier: Ni iki kikubabaza mu buzima?

 

John Singleton Byiringiro: Ikimbabaza mu buzima bwanjye, ntabwo nkunda umuntu umbeshya. Iyo umuntu ambeshye bituma ntongera kumwizera. Ikindi mbabazwa cyane no kubona akarengane aho kava kakagera. Imana idusaba kukarwanya no kutagashyigikira uko byaba bimeze kose, rero nanga kubona mugenzi wanjye arikurengana. Cyane cyane iyo azira izina ry'Imana akorera kandi akunda cyane. Nkunda ukuri, amahoro, ndetse n’umunezero. Ikindi nkunda ibiryo. Wasanga ariyo mpamvu nageze USA nkikuba kabiri uko narimeze mbere ntarajyayo.

Baganizi Olivier: Ni iki usaba abakunda muzika yawe?

John Singleton Byiringiro: ICyo nasaba abankunda ni ugusaba gukomeza kunshyigikira, bumva ibihangano byanjye ndetse no kubisangiza abandi. Ndizera ntashidikanya ko hari ubutumwa Imana yashyize mu mutima wanjye uzamarira isi.  Ndifuza kuyitanga ku isi hose. Icyo nababwira ni uko Imana iri kumwe nabo uko byaba bisa kose. Ikindi nababwira ni uko nta numwe ukozwa isoni n'Imana yacu twiringiye. Icyanyuma, nifuza ko bagirana umubano cyangwa ubusabane bwihariye hagati yabo n'Imana kuko bizabafasha kunesha byinshi, gukomera mu bibazo, kumenya umukunzi wabo ariwe Yesu Kristo ku rugero rurusha uko bamuzi uyumunsi, n’ibindi byinshi bituruka mu kumumenya no kwirirwana nawe kenshi. Mfite indirimbo nyinshi zikiri muri studio. Igihe nikigera nzajya nzisohora imwe ku yindi kandi zizabashimisha cyane ndabyizeye. Mwakoze cyane kandi amahoro y'Imana akomeze kuba muri mwebwe, ndetse n’imiryango yanyu yose.

Reba hano indirimbo ye

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175