Hari abatandukanye nyuma yo kwimana nimero ya telefone, menya ibyamamare byabenganye

Hari igihe urukundo rutuma abarurimo bata amarira bitewe n'impamvu zitandukanye. Dore bamwe mu byamamare babenzwe.

Jan 16, 2023 - 11:45
Jan 16, 2023 - 12:07
 0
Hari abatandukanye nyuma yo kwimana nimero ya telefone, menya ibyamamare byabenganye


Kugira ngo umugabo n'umugore bubake urugo, habanza intambwe yo guteretana, hano ni ho imitoma iba ivuza ubuhuha. Iyo kandi ni imwe mu ntambwe itsinda abatari bake. N' abatunze   nk'ibya Mirenge wo ku Ntenyo usanga bahakumbagurika! Ibyamamare byo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika na byo usanga bisimbuka imitoma idasanzwe, bakabenga ababiyeguriye. Dore bimwe mu byamamare byabenganye.


1. Justin Bieber na Rihanna


Aba ni bamwe mu bahanzi bakundwa n' abatari bake muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Rihanna w' imyaka 34 yabaye icyamamare mbere yo kwamamara kwa Justin Bieber w' imyaka 28. 


Rihanna akaba yarakunzwe cyane mu ndirimbo " Rehab" na "Diamond." Naho Justin Bieber yigaruriye imitima y' abatari bake biciye mu ndirimbo ye " Love Yourself," "Sorry" na " Ghost."


Justin Bieber yaje gutera intambwe atera imitoma Rihanna, nyuma y' ibyo yamwatse nimero ya telefone, Rihanna amutera utwatsi. Rihanna yamwimye iyo nimero, Bieber abwirwa ko batari mu rwego rumwe. Justin Bieber abura urukundo rwa Rihanna gutyo!


2. Drake na Nicki Minaj 


Aubrey Drake Graham uzwi nka Drake ni Umunya- Canada, akaba akunzwe cyane biciye mu njyana yihebeye ya hip-hop. Nicki Minaj na we ni umwe mu baraperikazi bakunzwe kuri uyu Mubumbe.


Aba ni abahanzi karundura bazwi cyane mu njyana ya hip-hop. Bakaba baratangiye kumvikana mu rukundo mu mwaka wa 2010. Mu kiganiro Drake yagiranye na MTV, yahishuye ko yakundaga kugaragariza Nickminaj ko amukunda ariko uyu muhanzikazi akabyanga.


3. Drake na Rihanna


Drake ntiyakunze guhirwa n'urukundo kuko yabenzwe n' abakobwa batandukanye barimo n' Umunya- Barbados, Rihanna. Drake yakunze Rihanna kubera ubwiza n'ubuhanga bwe mu muziki. 


Yigeze gushaka kumusoma ku itama, Rihanna arabyanga. Drake yahise atangira kubona ko atamukunda.


Rihanna yamuteye utwatsi yisangira Umuraperi A$AP, aba bombi bakaba baherutse no kubyarana umwana w' umuhungu.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.