Nyuma yo kuririmba iz'isi, ahisemo kuririmba iz'ubwami bw'Imana

Umuhanzikazi Naypolly yeruye ko ayobotse indirimbo z'ubwami bw'Imana, nyuma yo kumara imyaka ibiri aha abantu indirimbo z'isi.

Aug 19, 2022 - 18:52
Aug 19, 2022 - 18:57
 0
Nyuma yo kuririmba iz'isi, ahisemo kuririmba iz'ubwami bw'Imana

 Umuhanzikazi nyarwanda  akaba n'umubyeyi w'abana bane n'umugabo umwe, Naypolly, ubu ari kubarizwa mu ndirimbo za gospel aho yaramaze  imyaka 2 akora indirimbo za secular ari na zo yari amenyerewemo.

Mu kiganiro Naypolly yagiranye na the fact,yatangaje ko inspiration yo kuririmba  atayikomora kubabyeyi cyangwa umuryango we ahubwo ko ari impano yiyumvisemo maze agashyira amarangamutima ye hanze.
 

Uyumuhanzi akunda kuririmba indirimbo zijyanye n'amarangamutima ye cyane cyane aganjemo ibyigisho bitandukanye. Aririmbira Imana atari uburyo bwo gukora business gusa ahubwo yumva akunze  kwamamaza Imana mu mahanga yose kuko ari yo cyamamare gikora byose.

Uyu muhanzi yifuza kwamamaza ubutumwa bwiza mumahanga yose kugera ku rwego rw'isi bose bakamenya ko Yesu ari umwami n'umukiza wabo. Naypolly ntakora ubuhanzi  gusa ahubwo no mubuzima busanzwe akora umurimo w'ubucuruzi bw'imyambaro.

Ni umukiristo w'itorero; "Zeraphat Holly Church". Kugeza ubu amaze kugira abafana benshi ndetse bishimira ibyo akora kuko bakomeje kumuba hafi bamubwira bati komerezaho kandi bamwereka ko abubaka agahembura imitima ya benshi.

Mu butumwa yatanze, Naypolly yagize ati: "Nasohoye indirimbo yitwa TABITA by Naypolly, Ni indirimbo ishishikariza abantu kugira neza kuko ni yo nzira nziza idufasha kubana neza n'abandi. Rero ni inshingano yacu kugira neza nka Tabita wagize neza yanapfa Imana ikamuzura kuko abari bakeneye imirimo myiza ye babisabye Imana,maze na yo ikabikora".

Asoza, Naypolly arashimira abantu uburyo bishimiye indirimbo ye, by'umwihariko anashimira itangazamakuru ridahwema kumufasha mu kwamamaza ubutumwa bwiza.

Yanditswe na Baganizi Oliver