Dore ko twigenje; Ku Kagugu ho ntucikwe!

Umuhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana, Furaha Berthe, usengera mu itorero ry'Abadiventisti b'umunsi wa karindi ku Kagugu, yatangaje ko yateguye igitaramo k'imbaturamugabo kizaba ku cyumwerutariki 28 Kanama 2022 guhera saa saba, ku rusengero rwa Adventisti rwa Kagugu.

Aug 18, 2022 - 16:46
Aug 18, 2022 - 16:52
 2
Dore ko twigenje; Ku Kagugu ho ntucikwe!

Ni  igitaramo kizakorwa mu rwego rwo gushyira 
ahagaragara umuzingo we wa kabiri yise“HUMURA”, hakaba hari hashize umwaka 
umwe asohoye umuzingo we wa mbere yise “ASANTE” mu gitaramo cy’akataraboneka yakoreye i Goma mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). 

Mu gihe mu muzingo we wa mbere “ASANTE” FURAHA Berthe yibanze ku butumwa bugamije gushima no guhimbaza Imana kubera urukundo idukunda n’impano zitabarika tuyikesha mu buzima bwacu, muri uyu muzingo wa kabiri“ HUMURA”aribanda ku guhumuriza abantu muri rusange, ku bubakira ikizere cy’ejo hazaza, ari na ko abashishikariza guhora bakiranukiye Imana 
n’abantu. 

Ubu butumwa buje mu gihe isi dutuyemo yugarijwe n’ibibazo by’ingutu bibangamiye 
bikomeye ubuzima bwa muntu. Muri byo twavuga nk’indwara z’ibyorezo by’urudaca kandi bifite ubukana budasanzwe, intambara za hato na hato zisenya byinshi kandi zigahitana ubuzima bw’abantu hirya no hino ku isi, inzara n’ubukene bikabije, umwiryane mu muryango w’abantu, ukwiyongera kudasanzwe k’ubushyuhe n’ibiza 
kamere bibukomokaho, kudohoka kwa benshi ku butumwa bwiza kubera ibishuko by’ubuzima turimo, n’ibindi. 

Muri ibi bibazo byose bivuzwe haruguru FURAHA Berthe araduhamagarira;“kuguma mu masezerano, kongera imbaraga mu gusenga, kwiringira Yesu Umwami n’Umucunguzi kuko ariwe gisubizo”; aya akaba ari amwe mu magambo y’ibanze mu ndirimbo ihagarariye izindi “Humura”, ari na yo yitiriwe umuzingo wa kabiri. 

Uyu muhanzikazi FURAHA Berthe ni we wiyandikira indirmbo ze akanaziririmba, akaba akora uyu murimo w’ubuhanzi awubangikanya n’umwuga we usanzwe wa buri munsi w’uburezi, aho ari umwe mu bashinze ishuri Busy Bees 
Foundation School mu mwaka wa 2013, riherereye ahitwa i Giheka mu kagari ka Kagugu, umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali; ishuri abereye umuyobozi kugeza uyu munsi. Ni umudamu wujuje indangagaciro z’uburezi bwa kinyamwuga, wabyigiye kandi ubihugukiwe, ibirenze ibyo akaba azwi nk’umudamu ukunda Imana n’abantu mu buryo bwihariye. 

FURAHA Berthe asanzwe atangaza ibihangano bye ku rubuga rwa YOUTUBE, aho kubibona ari ukwandika FURAHA BERTHE gusa ubundi 
mukanezezwa na byinshi byiza abategurira. 

Asoje abifuriza kunezererwa ubutumwa muzasanga mu bihangano bye kuko akomeje gukataza muri Gospel. "Ibitekerezo n’inama zanyu ni iby’agaciro gakomeye. Nimuze dufatanye kwamamaza inkuru nziza kandi ingororano idukwiye iraduteguriwe" Berthe

(Matayo 28:19-20) 

Yanditswe na Baganizi Oliver