Aligeriya: Umubare w'abahitanwa n’umuriro w’amashyamba wazamutse ugera kuri 38

Abagera kuri mirongo itatu n'umunani bamaze gupfa abandi benshi barakomereka mu nkongi y'umuriro yibasiye Amashyamba 14 yo mu majyaruguru ya Aligeriya.

Aug 18, 2022 - 14:41
 0
Aligeriya: Umubare w'abahitanwa n’umuriro w’amashyamba wazamutse ugera kuri 38

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kamel Beldjoud yabitangaje mu makuru ya saa munani zijorob aho yagize ati: "Abantu mirongo itatu n'umunani bapfuye: babiri i Setif (iburasirazuba) na 24 muri El Tarf (iburasirazuba), hafi y'umupaka na Tuniziya."

Abantu benshi bagize ikibazo cyo guhumeka ariko nta mibare mishya yatanzwe ku mubare w'abakomeretse.

Raporo yartanzwe nabashijwe iyubahirizwa ryuburenganzira bwa muntu yagaragazaga ko abantu bane bahiye n’abandi 41 bahuye n’ibibazo bijyanye nimihumekere muri Souk Ahras, umujyi uhana imbibi na Tuniziya.

Amashusho ya tereviziyo yatambutse yerekanaga abatuye uyu mujyi bahunga ingo zabo mbere yuko zibasirwa nuyumuriro.

Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza imiryango irenga 350 yahunze ingo zabo muri Souk Ahras.

Abajandarume bafunze imihanda myinshi kubera umuriro.


Nk’uko televiziyo yigenga Ennahar ibitangaza, abantu bagera kuri mirongo itanu bari mu bitaro muri El Tarf, umujyi utuwe n'abaturage 100.000.

Indege za kajugujugu nizo zirikwifashishwa mukuzimya uyu muriro muri perefegitura eshatu zirimo Souk Ahras, umujyi utuwe n'abaturage bagera ku 500.000. 

Nk’uko urubuga rwa Mena Defence rubitangaza, nyuma yo kuttumvikana na Espagne, abayobozi ba Aligeriya bahagaritse amasezerano bagiranye nasosiyete yo muri Espagne Plysa yagombaga gutanga indege zirindwi zokwifashisha mukuzimya uwo muriro zifashishije amazi.

Gusa Ntayindi gahunda yateganijwe yo gusimbuza izo ndege zose bagombaga gukura muri Esipanye nk'uko ibitangazamakuru bitandukanye bibitangaza.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko kuva mu ntangiriro za Kanama, muri Aligeriya habaye inkongi 106, zangiza hegitari 800 z’amashyamba. Ku wa gatatu, hapfuye abantu 26 gusa bakomreje kwiyonera muriyi mpeshyi ya 2022.

Alijeriya, igihugu kinini muri Afurika, gifite hegitari miliyoni 4.1 z'amashyamba. Buri mwaka, amajyaruguru y’igihugu yibasirwa n’umuriro ahanini amashyamba, iki kibazo kigenda cyiyongera uko umwaka utashye kubera imihindagurikire y’ikirere.

Impeshyi yo mu 2021 niyo yahitanye abantu benshi: byibuze abantu 90 bazize inkongi y'umuriro yibasiye amajyaruguru, aho hegitari zirenga 100.000 zibasiwe numuriro.