Yazengurutse umugabane wose ku ipikipiki

Ni ndwanyi y'impinduramatwara za rubanda,ni inyeshyamba y'amayeri ahambaye watitije Amerika yose irakangarana "ERNESTO CHE GUEVARA"

Aug 30, 2022 - 00:00
Oct 19, 2022 - 10:12
 0
Yazengurutse umugabane wose ku ipikipiki

Mu ijoro ryo kuya 14 Kamena 1928 nibwo uwamenyekanye nk'umurwanyinyi w'impinduramatwara za rubanda n'inyeshyamba y'amayeri ahambaye Che Guevara yavukiraga muri Argentina mu mugi wa Rosario .Ababyeyi be bamwise Enesto Guevara de la Serna wamenyekanye ku izina rya ''CHE'' bivuze Mutarambirwa cyangwa se utaruka atageze kuntego. Erenesto Guevara ababyeyi be ni Erenesto Guevara Lynch na Celia de la Serna.

Che yari umunyeshuri muri kaminuza yo mu gihugu cye aho yigaga ibijyanye n'ubuganga.Bidateye kabiri  yiyemeza kubihagarika atangira urugendo rwo kuzenguruka umugabane wose wa America ku ipikipiki n'inshuti ye Arberto granada. Batangiye urugendo bagambiriye kureba uko imibereho yábaturage muri Amerika yepfo babayeho kuko bavugaga ko bagashakabuhake bayobowe n'Abanyamerika bakoresha abaturage nkabacakara.

Bahagurutse mu Argentina ku wa 4 Kamena 1952, baca muri Peru baca no  muri Chile ari naho ipikipiki yabo yapfiriye barayihasiga. Ipikipiki yabo bari barayise La Poderosa II bivuze intarushwa. Basoje urugendo nyuma gato y'amezi umunani. basoreje urugendo rwabo muri leta zunze ubumwe z'America. Yasoje urugendo rwe abonye ukuntu abaturage bakandamizwaga nabagashakabuhake bahagarariwe na America nk'uko yabivugaga. Yahise yiha umugambi wo kuba umuturage w'isi agaharanira ukwishyira ukizana kwa rubanda rwakandamizwaga.

Mu mwaka  wi 1953 nibwo Che yahuye na Fidel Castro umunya Cuba wabaga  muri Mexico ,wari warahunze ubutegetsi bwa Cuba. Biyemeza gukuraho ubutegeti bw'umunyagitugu wayoboraga Cuba Fulgencio Batista. Guhera ubwo batangije urugamba rwo kubohora Cuba. Muri urwo rugamba rwo gukuraho ubutegetsi bw'umunyagitugu wayoboraga Cuba Fulgencio Batista niho Che yamamariye cyane nk'umurwanyi w'impinduramatwara za rubanda n'inyeshyamba y'amayeri ahambaye.

Guhera ubwo yayoboye ingabo z'inyeshyamba za M26 kugeza batsinze ingabo za Batista .Aha ninaho yakuye inyenyeri itukura ku ngofero ye ni ipeti rya komanda yahawe na Fidel Castro wari ukuriye umutwe wa M26 ari nawe wari warawushinze. Guhera ubwo ntiyigeze akuramo ingofero ye iriho inyenyi itukura.

Mu ishyamba rya Sierra Maestra niho yatangiye gutereka ubwanwa bwinshi bamumenyeho. Bamaze guhirika ubutegetsi muri Cuba Che yongeye kwiyogoshesha ubwanwa bwe n'umusatsi bya murangaga maze yiyemeza kongera kwegura imbunda avuga ko hari abaturage bakiyoborwa kugahato nabagashakabuhake maze asezera umusangirangendo w'ibihe byose  Castro.

Mu ibanga rikomeye cyane Che yerekeje muri Repubirika iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka wi 1965 aho yashakaga naho gushyira ubutsegetsi mu maboko y'abaturage ba Congo. Muri uru rugamba rwo muri Congo Guevara ntiyigeze ahirwa mu ntambara zose yakoze kuko hano byaramunaniye guha ubutegetsi abaturage ba Congo nk'uko yabyifuzaga. Bivugwa ko Che yageze mumashyamba ya Congo ahagana muri Gashyantare 1965 aho yahamaze amezi atandatu maze aragenda.

Abanyarwanda kumigani yabo bakungahayeho bagira bati "Urugiye kenshi ruhinyuza intwari" uyu nawe yavuye muri Congo yerekeza muri Bolivia aho yashakaga naho guhirika ubutsegetsi bwari bushyigikiwe na America, ariko ntiyahiriwe kuko aho yahasanze  ubutasi bukomeye bw'America aribwo bwitwa "Central Intelligence Agency (CIA)"  bumutegereje, maze buramwivugana.

Mu gitondo cyo ku wa 9 Nzeri 1967 nibwo inkuru y'inshamugongo yasakaye ku isi yose ko umurwanyi kabuhariwe w'ntambara za kinyeshyamba akaba n'umurwanyi w'impinduramatwara za rubanda yitabye Imana,yivuganwe n'ingabo za Bolivia zibifashijwemo n'ubutasi bwa Amerika "CIA." Guhera ubwo isi yose itangira kumenya umugabo w'ikirangirire wahanganye n'Abanyamerika ivumbi rigatumuka.

Ubu ni intwari rurangiranwa isi yose, baramuzi kuva ku ifoto ye imwe rukumbi yafotowe ari nayo yamenyekanweho hamwe n'ingofero ye iriho inyenyeri itukura. Uramusanga ku nkuta z'amazu mu mijyi no kumyambaro, imihanda y'isi yose. Urubyiruko rumubonamo ishusho y'impirimbanyi y'impinduramatwara za rubanda.

Files