Vumillia Mfitimana; Impano idasanzwe muri Adventiste

Umuhanzikazi ubarizwa mu itorero ry'Abadiventisti, Mfitimana Vumillia, nk'umuhanzikazi ukiri muto ukunzwe n'abatari bake ku isi, yatangaje ko azanye umusanzu ukomeye mu gukomeza abakomeretse imitima.

Aug 16, 2022 - 17:31
Aug 16, 2022 - 17:35
 0
Vumillia Mfitimana; Impano idasanzwe muri Adventiste

Abinyujije mu ndirimbo ze, Vumillia ashishikariza abantu kudaheranwa n'agahinda kandi bagakomera kuri Yesu kuko ari we womora abakomeretse imitima kandi akaba umugenga wa byose.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na the fact, Vumillia Mfitemana, umuhanzikazi  mu itorero ry'Abadiventisti ukiri muto ukunzwe na benshi, yageregeje gusubiza ibibazo yabazwaga mu buryo bukurikira;

Tumubajije niba asanzwe ari umukiristo, aho asengera, n'icyo akora mu buzima busanzwe, Vumillia yasubije ko asanzwe ari umukiristo, asengera mu itorero ry'Abadiventisti b'umunsi wa Karindwi, ko ari umunyeshuri wa kaminuza mu busanzwe.

Nanone yabajijwe niba aririmba kugira ngo abikore nka business cyangwa ari ukugira ngo akorere Imana, mu magambo ye yavuze ko nta nyungu z'umurengera ashaka ariko bije ntiyabisubiza inyuma. " Kuririmba mbyiyumvamo nk'umuhamagaro wo kuba hari icyo nakora kikomora imitima ikomeretse! Ntabwo nimirije imbere kubibyaza inyungu y'amafaranga ngo mbihindure ubucuruzi, keretse igihe byaba byikoze mu buryo bumwe cyangwa ubundi ayo mafaranga akaza! kandi na bwo nayabonye yamfasha gukomeza gukorera Imana".

Abajijwe impamvu aririmba indirimbo zihimbaza Imana gusa, vumillia yasubije aya magambo; " Impamvu ndirimba indirimbo   zihimbaza Imana ni uko arizo zimba ku mutima. Ikindi kandi ni uko niyumvamo inyota yo gukomeza abakomeretse imitima kandi izina nzi ryomora inguma zo mu mutima rikaba ari irya yesu, bigatuma numva nta kindi nabwira abantu".

Indirimbo wasohoye ni iyihe, ifite ubuhe butumwa, kandi urabona irusha iki izindi wari ufite? Yagize ati; " Indirimbo nshya nasohoye yitwa *Undutira byose!* Nayikoze nshaka gushishikariza abantu kwishingikiriza ku Mana kuruta uko bakwishingikiriza ku by'isi bishira. Hanyuma rero nta kidasanzwe irusha izindi uretse kuba yarantwaye igihe kinini nyitegura ikanatwara budget  iruta iy'izindi, ndetse ikaza ari nziza ku rwego nifuzaga kuva kera".

Twamubajije icyo abakunzi be bamwitegaho nyuma y'iyi ndirimbo, adusubiza ko ashaka gukomeza kubaha umuziki ubanezeza bagakomeza kumushyigikira. "Abakunzi banjye bitege ibyiza byinshi harimo gukomeza kubaha indirimbo nshyashya, ndetse n'ibitaramo bitandukanye ndi kubategurira, nzabaha amakuru yabyo neza muminsi ya vuba.

Maze iminsi nitabira ibitaramo bitandukanye, ubu ndi kureba ukuntu nanjye nategura ibitaramo byanjye mu gihugu hose kuko mfite abakunzi batandukanye muri buri ntara,gusa ndateganya no kuzakorera ibitaramo ku yindi migabane Imana ibaye ikintije imbaraga zo kubitegura kuko nasanze na ho abantu bariyo bafite inyota y'indirimbo zihimbaza Imana .

Abakunzi banjye rero munsure ku mbuga nkoranyambaga zanjye indirimbo zanjye nizibaryohera muzisangize n'abandi benshi. Ndashimira kandi abagumya kumba hafi cyane  cyane abantera inkunga y'ubushobozi,amasengesho ndetse n'ubundi bufasha butandukanye,  Uwiteka abahire! Ndashimira kandi itangazamakuru ridahwema kunshyigikira, badahari sinzi ko nabasha kugeza ubutumwa bwanjye kuri mwese munkunda.

Vumillia yasoje abwira abamukurikira ko atazabatenguha mu murimo 'ivugabutumwa kandi asaba ko Imana ikomeza kubahana umugisha.

Umwanditsi: Baganizi Olivier