Niyo Bosco utarishyuwe yanze kuririmba mu gitaramo cyatumiwemo Kizz Daniel

Niyo Bosco uri mu bahanzi bagezweho mu muziki nyarwanda, yari umwe mu bagombaga kuririmba mu gitaramo cyatumiwemo Umunya-Nigeria, Kizz Daniel, ariko ntiyigeze anahakandagiza ikirenge.

Aug 14, 2022 - 15:10
Aug 18, 2022 - 09:50
 0
Niyo Bosco utarishyuwe yanze kuririmba mu gitaramo cyatumiwemo Kizz Daniel

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 14 Kanama 2022. Ni icy’umunsi wa kabiri w’Iserukiramuco rya ATHF (A Thousand Hills Festival).

Mu bahanzi bagombaga kuririmba muri iki gitaramo haririmo Niyo Bosco, wamamaye mu ndirimbo ’Ubigenza Ute, .

Uyu muhanzi ariko igitaramo cyarinze kirangira atageze ku rubyiniro ku mpamvu z’uko atishyuwe n’Abanya-Nigeria bagiteguye.

Amakuru yamenyekanye ni uko abareberera inyungu za Niyo Bosco bari bijejwe kwishyurwa ariko isaha yo kujya ku rubyiniro ikarinda igera batarabona amafaranga.

Bivugwa ko bahamagawe ngo bajye kuri hoteli gufata sheki bagerayo bakabwirwa ko Baraza kuyisanga ahabereye igitaramo, gusa ngo bahageze basanga sheki ntayihari.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Murindahabi Irène ureberera inyungu za Niyo Bosco yashimangiye ko impamvu umuhanzi ataririmbye ari uko atishyuwe.

Yagize ati "Ntabwo yishyuwe. Waririmba utishyuwe se?"

Murindahabi ntabwo yasobanuye impamvu yatumye batishyurwa gusa amakuru avuga ko hari n’abandi bahanzi b’Abanyarwanda batarishyurwa.