Ibyamamare byagizwe imbata n'ubugaragu

Uko imyaka igenda yicuma niko urubyiruko rushyira hasi icyemezo cyo gushaka. Ahanini biterwa n'ikiguzi cy' ubuzima gihanitse. Abandi bakabiterwa n'ubuhemu. Twagukoreye urutonde rw'ibyamamare byakwamiye mu bugaragu.

Apr 2, 2023 - 08:41
Apr 2, 2023 - 09:10
 0
Ibyamamare byagizwe imbata n'ubugaragu

Muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika hari ibyamamare bimaze imyaka itari mike byarakwamiye mu bugaragu. Aho bo ahanini babiterwa n'urwango baba barahuriye na rwo mu rukundo, bagafata umwanzuro wo kwibera ingaragu. Thefacts.rw yacishije amaso mu byamamare byiturije kandi imyaka iri kubisiga.

Selena Gomez

Uyu ni umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ufite indirimbo zitandukanye zirimo n'iyo yafatanyije na Zayn bise " I'm sorry we lied." Yumvikanye mu rukundo igihe kitari gito. Twavuga ko yagacishijeho na Justin Bieber ariko nyuma baza gutandukana. Ubu Justin Bieber akaba ari kumwe na Hailey Bieber.

Mu mwaka wa 2019, nibwo Selena Gomez yemeje ko yongeye kuba ingaragu. Ubu ni ingaragu.

Khloé Kardashian 

Uyu ukomoka mu muryango witwa " Uwabakardashians" ni ingaragu nyuma yo gutandukana na Tristan Thompson bafitanye umwana w'amezi atandatu n' umukobwa w' imyaka ine, True. Avuga ko ameze neza we n'abana.

Khloé uvukana na Kim Kardashian yahuye n' ibibazo byo gutandukana n' umugabo we yongera kuba ingaragu.

Amber Rose

Uyu na we agaragara ku rutonde rw'abagizwe imbata n'ubugaragu kuko avuga ko yumva ameze neza iyo aryamye wenyine ku gitanda. Ngo arisanzura, nta muntu akeneye wo kubana na we.

Rose yagacishijeho n' umuraperi Wiz Khalifa hagati y'umwaka wa 2013 na 2016. Uyu Amber Rose kandi yakundanye na Kanye West mu mwaka wa 2008. Bamaze gutandukana, Kanye West yahise ajya mu rukundo na Kim Kardashian na we baherutse gutandukana.

Mindy Kaling

Ni umukinnyikazi wa filime, ategura ibiganiro byo kuri televiziyo ni n' umwanditsi wa filime. Aherutse kandi kwambikwa umudali na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Joe Biden nk' umwe mu bahanzi bahirimbaniye iterambere ry' ubuhanzi muri icyo gihugu.

Na we yavuze ko akunda ubugaragu. 

 

 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.