Huye Rally: Miss Kalimpinya yahishuye icyatumye arangiza irushanwa

Mu karere ka Huye ndetse n'aka Gisagara, abahatuye bongeye kugira amahirwe yo kubona isiganwa ry'imodoka, nyuma y' imyaka ine ritaba. Miss Kalimpinya Queen ni umwe mubaryitabiriye anarisoza amahoro.

Apr 1, 2023 - 12:17
Apr 1, 2023 - 12:45
 0
Huye Rally: Miss Kalimpinya yahishuye icyatumye arangiza irushanwa

Kuva ku itariki ya 24 kugeza ku itariki ya 26 Werurwe nibwo habaga isiganwa ry'amamodoka ryabereye mu karere ka Huye ndetse na Gisagara, ryiswe Huye Rally rikaba ryari mpuzamahanga. Ni umukino kuwusoza bisaba umugabo cyangwa se bisaba kwihambira ukarwana kigabo. Umwe mubitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2017, Miss Kalimpinya Queen akaza no kuba igisonga cya 3 ku ikamba ryatwawe na Miss Iradukunda Elsa, na we yararyitabiriye akora ibishoboka byose ararisoza abona n'umwanya mwiza cyane.

Mu kiganiro uyu Miss Kalimpinya Queen yagiranye na Salus Relax yavuze ko icyatumye arangiza irushanwa kandi biba bitoroshye ari ugusenga, gukunda ibyo akora akagira n' uguhatana.

Yaguze ati;" Ntabwo biba byoroshye. Ni umukino usaba imbaraga, guhatana no kwihangana ugakomeza gukora cyane. Narasenze, nanabyishakamo ngerageza guhatana kugeza ndirangije amahoro. Ndashimira cyane Imana n' abantu bose."

Uyu mukobwa ni we Munyarwanda wenyine wabashije kurisoza. Yahatanaga n' abakinnyi mpuzamahanga baturutse mu bihugu birimo Uburundi, Tanzania na Uganda.

Ku mugoroba wo ku wa 26 Werurwe 2023 mu karere ka Huye nibwo hatanzwe ibihembo by' iryo rushanwa. Miss Kalimpinya Queen warukiniye bwa mbere i Huye na Gisagara yabashije kwegukana umwanya wa gatatu (3) mu bo bari bahatanye umunani(8).

Miss Queen wagaragaje umuhate muri iri siganwa byamukururiye igikundiro, abantu batari bake bakunda uko yitwaye muri iryo siganwa, bashinze n' itsinda rimushyigikira.

Yavuze ko yatangiye iby' isiganwa ry' imodoka mu mwaka wa 2019. Icyo gihe ngo yafashaga uwabaga atwaye. Yatangiye afasha (ari co-pilot) uwitwa Fabrice. Ubu Miss Queen akaba amaze gukina amasiganwa abiri ari we uyoboye imodoka (pilot). Na we ubu aba afite uwo bicaranye mu modoka, Kalimpinya atwaye undi ari umufasha (co- pilot).

Miss Kalimpinya Queen yagiriye inama abana b'abakobwa yo kwitinyuka bagakora bakirinda ababaca intege.

Miss Kalimpinya Queen na mugenzi we umufasha mu modoka igihe bari mu isiganwa, aha bari kwishimira ibihembo begukanye, ( photo; Instagram)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.