Indirimbo 'Single Again' ya Harmonize yanyuze Rick Ross

Umuraperi mpuzamahanga Rick Ross yaciye ku rubuga rwa Instagram asangiza abarukoresha amashusho yaryohewe n'iyo ndirimbo 'Single Again' y'Umunya-Tanzania Konde Boy.

Aug 29, 2023 - 19:34
Aug 29, 2023 - 19:38
 0
Indirimbo 'Single Again' ya Harmonize yanyuze Rick Ross
Rick Ross yakangaranyijwe n'indirimbo ya Harmonize 'Single Again," (photo;Internet)

Indirimbo y'Umunya-Tanzania Harmonize cyangwa se Konde Boy yise 'Single Again' ikomeje kuba isereri mu mitwe ya benshi batuye hirya no hino ku Isi. Byahamijwe n' umuraperi w'Umunyamerika Rick Ross wayikoresheje mu kwamamaza ikinyobwa cya Belaire, ahita abisangiza abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24.

Ni amashusho uwo muraperi Rick Ross yagaragaje akaboko ke yerekana ikinyobwa cya Belaire, harimo indirimbo ya Harmonize yitwa 'Single Again.'

Byerekanye ko Rick Ross anejejwe n'iyo ndirimbo y'Umunya-Tanzania Harmonize wahoze mu maboko ya Diamond Platnumz mu nzu ye ireberera abahanzi ya Wasafi Classic Baby (WCB).

Ibyo bibaye nyuma yaho uwo Munya-Tanzania ayisubiranyemo n'Umunya-Nigeria, Ruger byayongereye uburyohe n'ubwamamare irenga imigabane itandukanye.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.