Alubumu ya Davido 'Timeless' ikomeje kwanikira izindi

Mu mpera z'ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka nibwo Davido ukomoka mu gihugu cya Nigeria yafashe umwanzuro wo gushyira hanze umuzingo mugari w'indirimbo 17. Ukaba ukomeje kwanikira izindi zashyizwe hanze muri uyu mwaka wa 2023.

Aug 30, 2023 - 08:06
Aug 30, 2023 - 08:11
 0
Alubumu ya Davido 'Timeless' ikomeje kwanikira izindi
Alubumu ya Davido "Timeless" ikomeje gukundwa ku rubuga rwa Spotify, (photo; Internet)

Alubumu yitwa "Timeless" y'umuhanzi David Adedeji Adeleke wubatse izina nka Davido, ikomeje kwanikira izindi z'Abanyafrika ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki. Imibare y'urubuga rucuruza umuziki ruzwi nka Spotify rwahishuye ko ari yo iyoboye izindi.

Iyi alubumu "Timeless" yashyizwe hanze ku wa 31 Werurwe uyu mwaka imaze kumvwa inshuro zirenga miliyoni 220 ku rubuga rwa spotify. Ibyo byahise biyigira alubumu ya mbere igeze kuri ibyo muri alubumu zose zashyizwe hanze muri uyu mwaka.

Indirimbo yitwa "Unavailable" Davido yahuriyemo na Musa Keys wo muri Afrika y'Epfo, ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane kuri iyo alubumu. Amashusho yayo amaze kurebwa ku rubuga rwa Youtube, inshuro zirenga miliyoni 52.

Davido wataramiye Abanyarwanda i Kigali ku wa 19 Kanama 2023 akomeje guteza imbere iyo alubumu ye nshya "Timeless" ariko abandi bahanzi bo muri Nigeria ntibicaye kuko Burna Boy yamaze gushyira hanze alubumu nshya "I Told Them."

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.