Hari ibidasanzwe! Abagande bari kwakira Abanyarwanda ku mupaka

Amasaha ari kubarirwa ku ntoki kugira ngo igitaramo karundura cyateguwe n'Umuhungu wa Perezida Museveni, Kainerugaba gitangire. Ni igitaramo kivuze byinshi kuri we.

Apr 19, 2023 - 11:11
Apr 19, 2023 - 15:45
 0
Hari ibidasanzwe! Abagande bari kwakira Abanyarwanda ku mupaka
Abatutage baturutse imihanda yose baza kugaragaza ko bunze ubumwe (photo; Instagram)

Hashize imyaka umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda ategura ibirori buri uko agize isabukuru y' amavuko ye. Muri uyu mwaka arizihiza isabukuru y'imyaka 49. Yaboneyeho gutegura igitaramo kiri bubere hafi y' umupaka w' u Rwanda. Ni igitaramo cyo kwishimira umubano wongeye kuganza hagati y' Abanyarwanda n' Abagande. Mbere yacyo biragaragara ko abaturage b'impande zombi bari ku hagera ku bwinshi.

Mu mashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga aragaragaza abaturage b'ibihugu byombi bageze ahaza kubera igitaramo nyirizina bavanze amabendera barayamanika, babyina ari nako bishimana ko bongeye kugenderanirana.

Ibyo biri kuba hategerejwe igitaramo  cyiswe "Rukundo Egumire" cyiza kwitabirwa n' umuhungu wa Perezida Museveni akaba n'umujyanama we mu by'Umutekano, Gen. Muhoozi Kainerugaba uza kuba ari mu bashyitsi b'imena b'icyo gitaramo.

Ni igitaramo kiza kuririmbamo abahanzi nyarwanda barimo Masamba Intore na Bwiza ndetse n'ab' Abagande barimo Jose Chameleon na Bebe Cool.

Gen. Muhoozi Kainerugaba we yageze mu bice kiza kuberamo mu minsi yashize. Ejo nibwo yasangizaga abamukurikira kuri Twitter ko yatashye ubwato buzifashishwa mu gutwara abarwayi n'imiti buciye mu kiyaga cya Bunyoni.

Akihagera baraye inkera y'igitaramo.

Gen. Muhoozi Kainerugaba ni we wateguye ubwo busabane bwo gufungura umubano hagati y' Abagande n' Abanyarwanda (Photo; Twitter na Instagram)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.