Neymar n' umukunzi we Bruna bapfunduye agaseke (Amafoto)

Rurangiranwa mu guconga ruhago, Neymar Junior n'umukunzi we Biancardi bapfunduye agaseke, basangiza abakoresha urubuga rwa Instagram ibyo bari babahishiye.

Apr 19, 2023 - 10:19
Apr 19, 2023 - 15:49
 0
Neymar n' umukunzi we Bruna bapfunduye agaseke (Amafoto)

Umukinnyi karundura Neymar da Silva Santos Junior uzwi nka Neymar ukinira ikipe yo mu Bufaransa ya Paris Saint Germain, we n'uwo bacuditse mu rukundo witwa Bruna Biancardi, bafashe umwanya bapfundura agaseke maze basangiza abakoresha urubuga rwa Instagram ibyiza bagezeho. 

Uyu Neymar umaze igihe mu mvune, yanamubujije gukomeza guconga ruhago, akaba azagaruka yamaze gukira, yatemberanye n'umukunzi we aherutse kwambika impeta y'urwo amukunda, baboneraho umwanya wo kumenyesha abakoresha Instagram ko bagiye kwibaruka imfura yabo.

Yaba Neymar w'imyaka 31 ndetse na Bruna bashyize amafoto ku nkuta zabo za Instagram agaragaza Neymar asoma ndetse anakabakaba ku nda ya Bruna, bigaragara ko atwite. Bahise bemeza ko atwite umwana wabo wa mbere.

Uwo mwana azaba ari imfura yabo bombi, ariko azaba ari uwa kabiri kuri Neymar kuko afite uw'imyaka 11.

Uyu Bruna Biancardi w' imyaka 29, akomoka mu gihugu kimwe na Neymar, bose ni Abanyabrezile. Akaba ari mu bavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga ndetse ni n'umumurika mideli.

Mu mwaka wa 2021 nibwo byatangiye kuvugwa ko bari mu rukundo, babyemeje ku mugaragaro muri Mutarama 2022. Umubano wabo wajemo agatotsi muri Kanama 2022 ariko nyuma baza kwiyunga kugeza ubu batangaje ko bagiye kwibaruka imfura.

Neymar na Bruna bari banezerewe (photo: Instagram)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.