Shakira yahishuye abahanzi akunda bo muri Afurika

Umuhanzikazi Shakira ukomoka muri Colombia yavuze ko Burna Boy ari we watumye akunda injyana ya Afrobeats.

Jun 18, 2024 - 10:06
Jun 18, 2024 - 11:11
 0
Shakira yahishuye abahanzi akunda bo muri Afurika

Shakira Isabel Mebarak Ripoll uzwi nka Shakira yavuze ko Burna Boy ari we watumye akunda injyana ya Afrobeats. Undi muhanzi akunda wo muri Afurika ni Tyla.

Mu kiganiro Shakira, wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Waka Waka (yahimbiye imikino ya nyuma y'Igikombe cy'Isi cya 2010 cyabereye muri Afurika y'Epfo),' 'Hips Don't Lie,' na 'Whenever, Wherever,'  yagiranye n'igitangazamakuru Rolling Stone, yavuze ko akunda injyana ya Afrobeats ifite inkomoko ndetse yihebewe n'abahanzi bo muri Afurika. Ahamya ko akunda umuhanzikazi wo muri Afurika y'Epfo, Tyla akanakunda cyane Burna Boy.

Yagize ati:"Nkunda injyana ya Afrobeats, nkaba narihebeye umuhanzikazi Tyla na Burna Boy."

"Numva injyana ya Afrobeats ari injyana y'ukuri, iryoshye kandi wumva ijyera ku mutima. Iyo ndi mu modoka yanjye, nsohotse n'ijoro, nkunda kumva injyana ya Afrobeats. Nkunda umuhanzikazi wo muri Afurika y'Epfo, Tyla. Ariko umuhanzi nkunda by'umwihariko ni uwo muri Nigeria, Burna Boy. Nemera ko ubu ari we muhanzi wa mbere uririmba injyana ya Afrobeats."

Shakira yavuze ko kubera urwo akunda Burna Boy arashaka kuba umuhanzikazi wa Afrobeats. Yakomeje agira ati:"Kubera ukuntu nkunda injyana ya Afrobeats na Burna Boy, ndashaka guhanga indirimbo ziri mu njyana ya Afrobeats."

Abahanzi bo muri Nigeria bakomeje gukundisha abahanzi bakomeye bo hirya no hino ku Isi injyana ya Afrobeats, kuko nyuma ya Shakira wayikundishijwe n'abarimo Burna Boy, Chris Brown na we aherutse guhishura ko Davido yayimukundishije ndetse ashaka gukora indirimbo nyinshi ziri muri iyo njyana.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.