Uko ijonjora ryagenze rya 'The Stage Fashion Showcase 2024' (Amafoto)

Mu mpera z'icyumweru gishize, i Kigali hongeye kubera ijonjora ryo kumurika imideli aho rizasorezwa muri Kigali Convention Centre mu Ukwakira uyu mwaka.

Jun 18, 2024 - 17:32
Jun 18, 2024 - 19:07
 0
Uko ijonjora ryagenze rya 'The Stage Fashion Showcase 2024' (Amafoto)

Ku Cyumweru, tariki ya 16 Kamena 2024 habaye ijonjora ryo kumurika imideli mu irushanwa ryiswe 'The Stage Fashion Showcase' ryateguwe na sosiyete yitwa 'The Ssanduina Ltd' y'umunyamidelikazi Mucyo Sandrine. Ni irushanwa ryitabiriwe n'abamurikamideli 301.

Iryo rushanwa ryo kureba abahiga abandi mu kumurika imideli ngo bamurikirwe Isi,  ryitabiriwe n'abo mu Rwanda no hanze yaho, dore ko hari abaturutse mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), U Burundi, Ubuyapani n'ibindi.

Umuyobozi wa sosiyete yateguye icyo gikorwa, Mucyo Sandrine yavuze ko hari hariyandikishije abagera kuri 600 ariko basanze abujuje ibisabwa ari 301.

Mucyo yavuze ko ku wa 05 Ukwakira 2024 muri Kigali Convention Centre hazabera igitaramo cyo guhitamo umuhungu n'umukobwa bahize abandi mu kumurika imideli. Buri wese muri bo azahembwa ibihumbi 800 RWF. Si bo gusa, kuko n'abahanga mideli babiri bahize abandi bazahembwa ibihumbi 400 RWF.

Ni ku nshuro ya kabiri 'The Stage Fashion Showcase' ibaye. Ku nshuro ya mbere yabaye ku itariki ya 14 Ukwakira 2023 ibera muri Kigali Marriot Hotel.

Ni ku nshuro ya kabiri "The Stage Fashion Showcase' ibaye

Mucyo Sandrine akomeje gutanga umusanzu we mu iterambere ryo kumurika imideli 

Umwe mu nzobere mu iby'imurikamideli, Kabano Franco yari yaje muri 'The Stage Fashion Showcase'

Umunyarwenya Fally Merci yari yaje gushyigikira Mucyo Sandrine

Ni ibirori byari byitabiriwe n'abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga

Abitabiriye babanje kureba ko biyandikishije

Ni irushanwa ryari ryitabiriwe n'abantu batandukanye 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.