Ese Diamond Platnumz avuga iki ku gutwarwa abanyamakuru na Ali Kiba?

Nyuma yuko umuhanzi Ali Kiba ashinze radio na TV, Crown Fm/TV yatangiye gutwara abanyamakuru ibindi bitangazamakuru birimo Wasafi Fm ya mugenzi we Diamond Platnumz. Diamond yavuze ko bisobanuye iterambere.

Jun 17, 2024 - 14:40
Jun 17, 2024 - 15:38
 0
Ese Diamond Platnumz avuga iki ku gutwarwa abanyamakuru na Ali Kiba?
Umuziki wahanganishije Diamond Platnumz na Ali Kiba (photo; Internet)

Mu ntangiriro z'uyu mwaka umuhanzi Ali Kiba yateye ikirenge mu cya mugenzi we Diamond Platnumz ashinga igitangazamakuru Crown Fm/TV. Yahise atangira gushaka ukuntu yazana abanyamakuru bakomeye abatwaye ibindi bitangazamakuru birimo Wasafi. Diamond yasubije abavuga ko Ali Kiba ari kumurusha imbaraga.

Muri Werurwe 2024 nibwo umuhanzi Ali Kiba yatangije kumugaragaro radio na Televiziyo bizwi nka Crown Fm/TV. Abakurikiranira hafi umuziki wa Tanzania batangiye kuvuga ko ihangana rya Ali Kiba na Diamond Platnumz ryimukiye mu itangazamakuru.

Igishingwa, Ali Kiba yahise ahugira mu kubaka ibiganiro byayo bihamye no kuzana abanyamakuru b'abahanga bazobereye itangazamakuru. Ibyo byatumye atwara abanyamakuru b'ibitangazamakuru bikomeye muri Tanzania birimo Wasafi y'icyamamare mu muziki Diamond Platnumz. Yatwaye kandi abo kuri radio ya EFM na Clouds FM.

Mu gusubiza abavuga ko Ali Kiba yaba yarakoze mu ijisho uwo bigeze guhangana cyane mu muziki, Diamond Platnumz. Diamond yavuze ko ibyo yakoze nta kibazo kirimo kuko bisobanuye iterambere ryabo (iterambere ry'abakozi).

Yagize ati:"Nubona umuntu avuye ku kazi keza yakoraga akajya ku kandi, bivuze ko abarimo aratera imbere. Ku bw'ibyo rero, nta kibazo mbibonamo kubera ko ari ibintu byiza."

Yemeje ko atari kubura ibitotsi ngo bari kumutwara abanyamakuru b'abahanga bakoreraga igitangazamakuru ke.

Yakomeje agira ati:"Mbabwije ukuri nta kibazo ndiguterwa n'ijyenda ry'abanyamakuru ba Wasafi bajya ku gitangazamakuru cya Ali Kiba, Crown, kubera ko twiyuha akuya umunsi ku wundi kugira ngo tugire ubuzima bwiza."

Abakire benshi bo muri Tanzania biganjemo ibyamamare bari gushora imari mu ishinjwa ry'ibitangamakuru cyane cyane radio na Televiziyo.

Mu Ukuboza 2022, umwe mu bamaranye igihe kirekire na Diamond Platnumz mu kumurebera inyungu, Sallam Sharaff uzwi nka  SK Salaam yashinze radio izwi nka Mjini FM.

Ishingwa ryayo ryavugishije abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko yaba yaratandukanye na Diamond Platnumz kubera ko yashinze igitangazamakuru cyo guhangana n'ibya Diamond Platnumz.

Nairobi News yavuze ko Salaam yahamirije abakunzi b'umuziki ko nta kibazo afitanye na Diamond Platnumz. Kuba abantu baravugaga ko batakigaragara cyane bari kumwe mu ruhame bidasobanuye ko batavugana. 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.