Yamukoreye ubunyamaswa! Umunyamidelikazi yatanze ikirego gishya cy'ihohotera rya P Diddy
Nyuma y'ibirego bitandukanye bishinja P Diddy guhohotera abakobwa, uwahoze ari umunyamidelikazi karundura, Crystal McKinney aramushinja kumunywesha ibiyobyabwenge no kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Crystal McKinney ni umwe mu bamurikamideli bubatse amateka muri uwo murimo. Yegukanye igihembo cya MTV's Model Mission mu mwaka wa 1998. Uyu mugore ku wa 21 Gicurasi 2024 yatanze ikirego gishinja umuraperi Sean Combs ko yamuhohoteye mu mwaka wa 2003 nyuma y'icyumweru cy'imurikamideli muri New York(Men's Fashion Week), biciye mu kumunywesha ibiyobyabwenge no kumusambanya ku ngufu.
CNN yanditse ko ibyo byabaye mu mwaka wa 2003. Crystal yari afite imyaka 22. Bahuye agiye gufata amafunguro ya nimugoroba, bahana nimero, Sean 'P Diddy' Combs amusaba ko yaza kumuvugisha. Crystal yahise yizera ko uyu muraperi azamwakiriza itara akaba igihangangekazi mu muziki no mu byo kumurika imideli. Kuri uwo mugoroba Combs yahise amutumira muri studio ye.
Muri iyo studio, Combs yamuhaye ikiyobyabwenge cya marijuana. Avuga ko cyari kivanzemo n'ibindi bisindisha ndetse bica intege, ibyo byatumye McKinney ahita asinda.Combs amaze kubona ko yasinze, yahise amujyana ku ngufu mu bwogero.
Mu bwogero, yatangiye kumusoma anamuhatira kumusoma igitsina ke(igitsina cya P Diddy).
Nyuma y'iryo hohoterwa, McKinney yumvise anegekaye. Nyuma y'ibyo, yakangukiye mu modoka (yisanze mu modoka) ajya ku macumbi y'uwo muri icyo gihe bakoranaga. Amaze kugarura ubwenge, yasanze yamusambanyije ku ngufu.
CNN yamenye amakuru ko zimwe muri kompanyi cyangwa inzu zikora umuziki ndetse zireberera abahanzi zirimo Bad Boys Records ya P Diddy ari abafatanyacyaha. McKinney yavuze ko izo kompanyi azishinja guhonyora itegeko ryo muri New York ryo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.
McKinney yazanye ikirego gishya gishinja umuraperi Combs, yambitswe ikamba ry'umumurikamidelikazi mwiza mu birori bya MTV's Model Mission mu mwaka wa 2003. Kubera ubuhanga bwe mu kumurika imideli, yakoranye n'umunyabugeni Tommy Hilfiger.
McKinney yahishuye ingaruka iri hohotera ryamuteye; yagize indwara y'agahinda gakabije ahinduka n'inganzwa y'ibiyobyabwenge. Yakomeje guhura n'ibibazo by'indwara zo mu mute ndetse byamuviriyemo guhagarika umurimo yakoraga wo kumurika imideli. McKinney arashaka ko yarenganurwa ndetse agahabwa n'impozamarira.
Sean 'P Diddy' Combs akomeje gushinjwa ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina
Mu minsi yashize thefacts.rw yabagejejeho inkuru y'amashusho yatangajwe na CNN, yafatiwe muri hoteli ya InterContinental Hotel i New York, agaragaza umugabo usa na Sean Combs akubita uwahoze ari umukunzi we Cassie. Nyuma y'ayo mashusho, Combs yiyemereye ko ari we wabikoze ndetse aboneraho umwanya wo gusaba imbabazi. Umunyamategeko wa Cassie, Meredith Firetog yavuze ko igihe cyose abagore bafashwe ku ngufu na Combs bavugaga ko yabikoze, we yarabihakanaga.
Mu mpera z'umwaka ushize nibwo Cassie yatanze ikirego avuga ko Combs babanye hagati ya 2007 na 2018, amushinja ko yamufashe ku ngufu mu mwaka wa 2018. Ni ikirego n'umunyamategeko wa Combs yahakanye, avuga ko ahubwo ashaka kumurya amafaranga.
Iki ikirego cyatanzwe ku wa 21 Gicurasi cyije ari ikirego cya 7 mu bishinja P Diddy ihohotera rishingiye ku gitsina. Hari kimwe muri byo gishinja umuhungu we, Christian Combs, ihohotera rishingiye ku gitsina, cyigahamya ko P Diddy ari umufatanyacyaha.
