Gukoresha mikoro: Chris Brown yahishuye icyo akora iyo yibagiwe indirimbo ari ku rubyiniro

Umuhanzi Chris Brown ukunzwe cyane mu njyana ya R&B yavuze ko iyo ari ku rubyiniro akibagirwa imwe mu mirongo igize indirimbo aba arimo aririmba, ahita atunga mikoro mu bafana akabareka bakayiririmba.

May 21, 2024 - 18:00
May 21, 2024 - 18:27
 0
Gukoresha mikoro: Chris Brown yahishuye icyo akora iyo yibagiwe indirimbo ari ku rubyiniro

Umwe mu bahanzi bakomeye bo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Christopher Maurice Brown uzwi nka Chris Brown yivugiye ko iyo ari ku rubyiniro akibagirwa amagambo agize indirimbo aba arimo aririmba, ahita aha umwanya abafana bakamufasha kuyiririmba.

Chris Brown yagize ati:"Iyo ndi ku rubyiniro, nkibagirwa amagambo agize indirimbo yanjye, mpita ntunga mikoro mu bafana, nkabareka bakaririmba amagambo asigaye. Hari ababibona bakagira ngo ni ibintu nakoze nateguye, kandi mba mbitewe no kubura amagambo (imirongo)."

Chris Brown uherutse gushyira hanze umuzingo w'indirimbo ( album) yise 11:11 uriho indirimbo zirimo That's On You, Angel Numbers na Sensational, ku wa 05 Werurwe 2024, yashyize hanze amatariki azakoreraho ibitaramo bitandukanye. Yahamije ko azitabaza abahanzikazi 2 barimo Umunyamerikakazi Muni Long n' Umunya-Nigeria Ayra starr nk’abazamuherekeza muri ibi bitaramo yahaye amazina ya 11:11 Tour.

Yagaragaje ko bizatangira mu ntangiriro za Kamena 2024 mu mujyi wa Detroit ndetse bikazasorezwa muri Los Angeles mu kwezi kwa Kanama (z'ukwezi kwa Munani) 2024. Biteganyijwe ko ibi bitaramo bizagera mu mijyi 26 yo muri Amerika y’Amajyaruguru.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.