Yanditswe n'abahanga! Jules Sentore yateguje album
Jules Sentore uzwi cyane mu ndirimbo zishingiye kuri gakondo yavuze ko agiye gushyira hanze album iri gukorerwa i Burayi.
Umuhanzi Jules Sentore wari umutumirwa mu kiganiro 'Salus Relax' kuri Radio Salus, yahishuriyemo ko ari mu myiteguro ya nyuma yo gushyira hanze album yanditswe n'abahanga mu muziki, ndetse ikaba iri gusorezwa i Burayi.
Yateguje abakunzi b'umuziki kwitegura kwakira album yitegura gushyira hanze iri gutegurirwa hanze y'u Rwanda. Yagize ati:"Ndateguza abantu ko ngiye gushyira hanze umuzingo w'indirimbo (album). Ni indirimbo ziri gukorerwa hanze y'u Rwanda, ntekereza ko bafite ikoranabuhanga rihambaye. Iri kwandikwa n'intyoza mu muziki, no mu rurimi rwacu gakondo. Ikindi kandi nanjye ubwanjye ndikuyigiramo uruhare, nshaka injyana iboneye kandi ntekereza ko izanogera abakunzi b'umuziki ndetse igire n'imihigo myinshi yesa."
Yahamirije Salus Relax ko izajya hanze mu mpeshyi y'uyu mwaka wa 2024. Yakomeje agira ati:"Igihe igomba kugira hanze ni hagati y'ukwezi kwa Nyakanga n'ukwa Kanama."
Jules Sentore aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Basore.' Ni indirimbo avuga ko yayikomoye kuri sekuru we witwa Sentore Athanase, igaruka ku bumwe no kurinda igihugu. Ati:"Ni indirimbo ntavuga ko ari njye wayihimbye, yahimbwe na Sentore Athanase. Nkunda kubwira abakunzi b'umuziki wanjye ko nzajya njyenda mpitamo igihangano kimwe mu byasizwe na Sentore, ubundi ngikore, ngishyire hanze."
"Ku bw'ibyo rero, 'Basore' ni indirimbo yakozwe kera ariko ntabwo yigeze imenyekana ngo abantu bayimenye. Nayisubiyemo ngira n'ubundi buryo bw'imyandikire nyigenera, kugira ngo abantu babe babasha kuba bayiyumvamo. Nti: Basore rubyiruko, basore bana b'u Rwanda, twese dushyize hamwe, twubake u Rwanda, turinde inkiko z'u Rwanda. Uru Rwanda ni urwacu twese."
Azwi mu ndirimbo zishingiye ku muco nyarwanda zirimo ‘Umpe akanya’, ‘Kora akazi’, ‘Diarabi’, 'Gakondo” n'izindi. Mu 2013 nibwo yasohoye album ya mbere yise ‘Muraho neza’, mu 2017 amurika iyo yise ‘Indashyikirwa’ yazirikanyemo umurage yasigiwe na Sentore.
Ni umwe mu bahanzi bahatanye mu marushanwa akomeye mu muziki nyarwanda. Yahatanye muri Primus Guma Guma Super Stars ndetse no muri Salax Awards n’andi.
