P Diddy yiyemereye ko yahohoteye Cassie
Nyuma y'isakazwa ry'amashusho agaragaza umugabo usa na P Diddy akubita umukobwa, P Diddy yivugiye ko uriya mugabo ari we aboneraho umwanya wo gusaba imbabazi.
Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo igitangazamakuru CNN cyasakaje amashusho yafashwe na kamera za hoteli izwi nka "InterContinental Hotel" hagaragaramo umugabo akubita umukobwa, abantu batangira gukeka ko yaba ari P Diddy. Uyu mugabo nyuma yo kubona ibyo byatangajwe, yafashe umwanya ahamya ko ari we wakoze ayo makosa kandi ayasabira imbabazi.
Aya mashusho ya CNN yafashwe na kamera zo muri hoteli yitwa ‘InterContinental Hotel’ yo muri New York. Bigaragazwa ko yafashwe mu mwaka wa 2016 ubwo Diddy na Cassie bari basohokeye muri iyo hoteli. Mu minota 2 n’amasegonda 48 yerekanye Diddy akubita inshyi Cassie akanamusunikira hasi agakomeza kumukubita. Yamukandagiye mu nda inshuro ebyiri ndetse anamutera umugeri mu maso. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakiyabona bavuze ko P Diddy akwiye guhanirwa iryo hohotera yakoreye Cassie.
P Diddy yahise yiyemerera ko ari we aboneraho gusaba imbabazi. Yagize ati: ‘Biragora iyo umuntu asubije amaso inyuma mu hahise he habi. Mu gihe biriya byabaga, nari ndi mu bihe bigoye by’umwijima. Ntabwo natekerezaga neza nkora biriya. Ndabisabira imbabazi kuri Cassie namwe mwese. Narahindutse si nkiri umugabo ufite imico nkiriya”
Ibi bije bikurikira ibyo muri Nzeri 2023, ubwo P Diddy yahakanaga ko atigeze ahohotera Cassie ahubwo ashaka kumujyana mu nkiko kubera ifaranga amukurikiyeho. Bamwe mu byamamare nka 50 Cent, Kevin Hart, Lil Duval, Fat Joe bahise berekana ko na bo batanyuzwe n’uku gusaba imbabazi kwa Diddy kuko abikoze nyuma y’imyaka ishize ahakana ko atigeze akubita Cassie.
Umushinjacyaha wa Los Angeles yagaragaje ko ayo mashusho bayabonye ariko niba koko byarabaye mu mwaka wa 2016, batakurikirana uwo bivugwa ko ari P Diddy kuko imyaka yo kurenganura uwahohotewe yarenze ariko bavuga ko biteguye kwakira uwahohotewe cyangwa se umutangabuhamya kuri icyo cyaha.
