Umunyamakuru Nyirimana Abdul atangiye umwaka wa 2023 yibanira n’uwo yihebeye

Abdul yasezeranye n'umufasha we kubana akaramata.

Dec 26, 2022 - 11:08
Dec 27, 2022 - 10:34
 0
Umunyamakuru Nyirimana Abdul atangiye umwaka wa 2023 yibanira n’uwo yihebeye

Uyu mwaka wa 2022 usize Umunyamakuru Abdul NYIRIMANA ukorera Izuba RadioTv  ari mu byishimo nyuma yo kwambika impeta y’ubudatana uwo yihebeye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ukuboza 2022 mu karere ka Kamonyi i Musambira ahazwi nko Ku Manzi Spectrum Center.

Uyu munyamakuru wo mu idini ya Islam baserezeraniyemo, avukira mu karere ka Rwamagana. Yashakakanye na Uwamariya Francine Fadia umenyerewe ku izina rya Cadette avuka mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Musambira. Ni nyuma y’imyaka ine bari mu munyenga w’urukundo.

Ku itariki ya 18 Ugushyingo 2022, Nibwo Abdul na Fadia basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Kimironko.

Bimwe mu byamamare byagaragaye muri ibi birori birimo abanyamakuru bazwi hano mu Rwanda nka Gabriel IMANIRIHO wa Isango Star, Yussuf UBONABAGENDA wa Radio TV10, na Emmanuel GATARARA Ganza wa Radio Ishingiro, NSENGIYUMVA Gisa Steven wa Izuba Radio Tv, Uwineza Emmanuel( Ndahiro Chance wa Izuba Radio Tv ndetse n’abayobozi batandukanye bo ku bitangazamakuru yagiye akorera.

Arashimira cyane inshuti ze zamubaye hafi kuva uru rugendo rw’ubukwe rwatangira kugeza rurangiye ndetse agashimira Imana yamuremeye umufasha n’ababyeyi bamwibarutse kuko amufata nk’inkingi ya mwamba mu buzima bwe bwa buri munsi.

Yagize ati” Nishimiye kubona imiryango yanjye ingaragiye, inshuti n'abavandimwe bitabiriye ibirori byanjye, ubukwe buba rimwe, ariko kandi inzozi zanjye zabaye impamo nkimara guhura n’umwiza wanjye naremewe na Rurema. Mu byo nifuje byose byarabaye, harimo nuko nashakaga ko uyu mwaka utazansiga ndi ingaragu”.

Abdul uzwi n’abatari bake cyane cyane mu kiganiro IMVANO Y’IBIVUGWA gica ku Izuba Tv yatangiye kumenyekana ubwo yakoreraga 94.7 Voice of Africa ahava yerekeza kuri City Radio 88.3 FM naho ahava yerekeza kuri Izuba Radio Tv agikoreraho.

Abanyamukuru batandukanye bari bifatanyije nawe kuri uyu munsi udasanzwe

umunyamakuru wa Radio 10

Ababyeyi ba Uwamariya Francine Fadia Bamushyigikiye kuva akivuka ntibigeze bamutererana no muri ubu bukwe

Ababyeyi ba Abdul Nyirimana bakomeje kumuba hafi kuva akivuka

Inshuti z'umuryango w'aba bombi ziyemeje kubaba hafi

Umuryango ufata ifoto y'urwibutso

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366