Shel wo muri Gospel arashimangira ko muri 2023 nta gihembo kizamuca mumyanya y'intoki mu Rwanda

Dec 26, 2022 - 13:24
Dec 26, 2022 - 14:06
 0
Shel wo muri Gospel arashimangira ko muri 2023 nta gihembo kizamuca mumyanya y'intoki mu Rwanda

By Elias DUSHIMIMANA

Izi mpera z'uyu mwaka uri kugana ku musozo wa 2022, zisize umuhanzi-kazi uririmba mu njyana ya Gospel Nyiransengiyumva Rashel uzwi ku izina ry'ubuhanzi akoresha ku rubyiniro" Shel" yigaragarije abakunzi ba muzika nyarwanda byu mwihariko abihebeye injyana ya Gospel.

Uyu muhanzi ukunzwe n'abatari bake yaba hano mu Rwanda no hanze yarwo yamenyekanye mu ndirimbo 2 zamufashije kubaka izina arizo; Amakuba n'igishyitsi cya Dawidi.


Urugendo rwe rwa muzika rwatangiye mu mwaka wa 2020, ubwo Producer Bisangwa Peter uzwi ku izina rya Master-P ukorera Kicukiro muri studio yiwa Alpha And Omega Studio yamubonagamo impano idasanzwe yo kuririmba kuko ari nawe wamukoreye izi ndirimbo 2 ndetse akanamufasha kuzishyira hanze.


Shel aratangaza ko kuri we ntaho aragera nubwo abantu benshi babimubwira bitewe ikifuzo cye kitaragera ku ndunduro cyo kwamamaza ubutumwa bwiza hirya no hino ku isi.


Yagize ati" Narakoze pe ariko nanone ntaho ndagera pe! Kuko inzozi zanjye ntaho ziragera mu gihe ntafite Album, ndifuza kugeza kure ibihangano byanjye n'ubutumwa bw'Imana yampaye".

Nyiransabimana rashel yashakanye na NSHIZIRUNGU Hassan Enock mu mwaka wa 2008, Bakaba bafitanye abana umunani aribo imfura yabo Uwase Qween, Alufa Mugisha King,   Mutoni Jehovanisi, Gisa Happy, Cyiza Laki,  Ineza, Mucyo Ebenezeli,  Munyana Shel Asifiwe na bucura bwabo  Gakire Iyani .

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366