Icyatumye Universal Music Group ishora imari muri Mavin Records cyamenyekanye
Inzu ireberera inyungu abahanzi yo mu gihugu cya Nigeria izwi nka Mavin Records yashinzwe ku wa 08 Gicurasi 2012 n’umuhanzi akaba n’umushabitsi Don Jazzy. Mu kinyacumi gitambutse, yabaye icyambu karundura cy’injyana ya Afrobeats. Muri 2023, indirimbo y’umuhanzi, Rema ubarizwa muri iyo nzu yanditse amateka yo kuba indirimbo ya mbere yo muri Afurika yumviswe inshuro zirenga miliyari ku rubuga rwa Spotify.
Hashingiwe ku nkuru ya BBC, ‘Calm Down’ ni indirimbo nziza ikoze mu njyana ya Afrobeats y’ibihe byose mu ndirimbo zakunzwe kuri Billboard charts, dore ko yageze ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’indirimbo 100 zari zikunzwe kuri urwo rubuga, ni indirimbo ahanini ziba zikunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (Billboard Hot 100). Yabaye umuhanzi wa mbere w’Umunyafurika wagumye kuri urwo rutonde ibyumweru 57. Iyo ndirimbo ‘Calm down’ yagiye hanze muri Gashyantare 2022 isohoka kuri album ya mbere ya Rema yise “Rave&Roses.” Nyuma y’amezi 6 yayisubiranyemo n’umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Selena Gomez. Gusubiranamo indirimbo na we wari umukoro mwiza watanze inyungu zo kwinjira bwa mbere ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe ijana (Billboard Hot 100).
Mavin Records ni yo ifasha Ayra Starr mu by’umuziki. Uyu mukobwa yatangiye gufashwa nyuma y’imyaka ibiri batangiye gufasha Rema. Muri Mutarama 2024, igitangazamakuru ‘Bounce Networks’ cyatangaje ko indirimbo ya Ayra Starr yise ‘Rush’ yabaye indirimbo ya mbere y’Umunyafurikakazi yabashinje kumvwa inshuro zirenga miliyoni 300 ku rubuga rwa YouTube. Hatangajwe ko ibihugu iyi ndirimbo yakunzwemo harimo Ubusuwisi, Ubuholandi n’Ubwami bw’Ubwongereza yakunzwe kandi mu Bufaransa.
Iyi ndirimbo ‘Rush’ y’uyu muhanzikazi Ayra Starr yamuhesheje amahirwe yo guhatanira ibihembo bya Grammys byo mu mwaka 2024, aho yahatanye mu kiciro cy’indirimbo nziza yo muri Afurika,ariko birangira ihigitswe n’iyitwa ‘Water’ ya Tyla wo muri Afurika y’Epfo mu itangwa ry’iryo bihembo ku nshuro ya 66.
Mu kwa Gashyantare 2024, ibyo bigwi bya Mavin Records byatumye inzu karundura ku Isi ifasha abahanzi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika izwi nka (Universal Music Group) cyangwa se mu mpine UMG itangaza ko igiye gushora imari muri Mavin Records. Biteganyijwe ko ayo masezerano azasozwa gusinywa mu ntangiriro z’igihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2024. Nyuma yaho, atangire gushyirwa mu bikorwa mu buryo bwimbitse. Bemeje ko bagiye gufata umugabane munini muri iyo nzu ibintu byatumye nyirayo Don Jazzy ndetse n’uwari ushinzwemo ibikorwa byayo witwa Tega Oghenejobo bajya mu buyobozi bwayo.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze n’umuyobozi wa Universal Music Group, Sir Lucian Grainge yavuze ko bishimiye kugirana ubufatanye na Mavin Records ndetse n’ibyo bagenderaho bahitamo inzu bafatanya.
Yagize ati:”Ibyo tugenderaho duhitamo inzu dufatanya birasobanutse: kuba bafite abahanzi b’ibihangange, abashoramari beza(abashabitsi mu muziki bafite ishoramari rifatika) n’abantu b’icyitegererezo. Twasanze tugomba kuzamura umuziki dufatanyije na Don Jazzy, Tega n’itsinda ry’inzu ya Mavin Global. Ubushongore n’ubukaka bw’abahanzi babo, bwabaye imbarutso kw’itezwa imbere kw’injyana ya Afrobeats hirya no hino ku Isi. Twishimiye kubakira mu muryango mugari wa Universal Music Group.”
Iyi si yo nzu ya mbere yo muri Nigeria igiye kugirana ubufatanye n’indi nzu ireberera inyungu z’abahanzi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu mwaka wa 2019, iyitwa Warner Music Group yasinyanye amaserano n’iyitwa Chocolate City yo muri Nigeria, iyi nzu yo iri kwizihiza imyaka 20 imaze ishinzwe.
Mu mwaka wa 2020, nyiri nzu ifasha abahanzi ya Yahoo Boy No Laptop Nation (YBNL Nation) y’umuraperi Olamide yasinyanye amasezerano n’iyitwa EMPIRE. Ni amasezerano yazamuye abahanzi bayo barimo Olamide, Fireboy DML na Asake.
Amasezerano ya Universal Music Group na Mavin Records yitezweho kuzamura abahanzi ndetse n’ibikorwa byayo ku ruhando mpuzamahanga birimo ishuri ryayo rityaza abanyamuziki (Mavin Academy).
Ese Don Jazzy washinze ‘Mavin Records’ ni inde?
Uwihishe inyuma y’iterambere rya Mavin Records ni umuhanzi, umucuzi w’indirimbo (music producer) akaba n'umushoramari, Michael Collins Ajereh uzwi nka Don Jazzy. Yavukiye mu mujyi wa Lagos ho muri Nigeria mu mwaka wa 1982.
Amateka ye agaragaza ko yakunze umuziki akiri umwana muto aho yaririmbaga ndetse agacurangira korari mu rusengero. Yari umuhanga mu gutunganya amajwi ndetse no kuririmba amajwi ya alto, tenor na bass.
Mu mwaka wa 2000 amaze gusoza kwiga icungamutungo muri Kaminuza ya Ambrose Alli iherereye muri Leta ya Edo ho muri Nigeria, ku bufatanye na muramu we, yakomereje amasomo ye mu Bwongereza.
Mu mwaka wa 2021, ubwo yari mu kiganiro na Blackbox, yahishuye ko yakoze akazi ko gucurangira amatsinda y’abanyamuziki aho bamuhembaga hagati y’Amapawundi 150 na 200 (£150-200) kuri buri gikorwa cyo gucuranga babaga bumvikanye gukora Nyuma yakoranye n’itsinda ry’uwitwaga Solek aho bamuhembaga hagati y’amapawundi 500-1000 (£500-1000).
Amaze gutandukana na Solek, yajyiye muri studio yatunganya umuziki yitwaga ‘JJC’S Studio.’ Yigiramo uburyo bakora umuziki bakoresheje mudasobwa. Yahise akomereza mu mujyo wo guhanga umuziki akorana na Big Brovaz ndetse n’abandi bazungu.
Igihe Don Jazzy yari mu Bwongereza yahuye n’Umunya-Nigeria, D’Banj bakorana umuziki aho bashyize hanze umuzingo w’indirimbo (album) wabo wa mbere bise ‘No Long Thing.’ Mu mwaka wa 2004 bafashe umwanzuro wo kugaruka muri Nigeria, bahasanga abandi bahanzi bari bakunzwe barimo 2Face na Styl Plus.
Don Jazzy na D’Banj bafashe umwanzuro wo gushinga inzu ikora umuziki yitwa ‘Mo’Hits Records’ bavugaga ko bafitanye ubufatanye bwa 50:50. Ni inzu yakiriye abahanzi barimo K-Switch, D’Prince, na Dr SID. Nyuma Don Jazzy yazanyemo abahanzi barimo Wande Coal.
Igitangazamakuru ‘The Republic’ cyanditse ko itsinda rya ‘Don Jazzy na D’Banj’ ryari rikomeye biciye mu bihangano bashyize hanze birimo indirimbo yitwa ‘Why Me.’ Muri 2007 bashyize hanze umuzingo w’indirimbo(album) bise ‘Curriculum Vitae.’ Nyuma buri muhanzi akomeza gushyira hanze indirimbo ku giti ke. Mo’Hits yanditse amateka mu muziki wa Nigeria hagati y’umwaka wa 2004 na 2010.
Mu kwezi kwa Mata 2024, igitangazamakuru ‘Premiumtimesng.com’ cyanditse ko Don Jazzy na D’Banj bashyize akadomo ku by’imikoranire muri ‘Mo’Hits Records’ mu mwaka wa 2012, Don Jazzy ahita ashinga ‘Mavin Records.’
