Umuhanzi Mugaza Jules arasaba abantu kudatera Imana umugongo bitewe n’ibihe bidasanzwe turimo-Video

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Mugaza Jules amaze igihe akoze indirimbo isaba abantu kugandukira Imana ntibaheranwe n’ibihe bya Coronavirus byaciye intege benshi abandi bagatakaza ukwemera.

Apr 8, 2021 - 10:51
Apr 8, 2021 - 12:36
 0
Umuhanzi Mugaza Jules arasaba abantu kudatera Imana umugongo bitewe n’ibihe bidasanzwe turimo-Video

Mugaza Jules ni umubyeyi ufite umugore umwe n’umwana umwe. Aganira na TheFacts.rw yasobanuye ko afite indirimbo imwe yise''Senga''

Indirimbo Senga kugirango mbashe kuyikora, mu byukuri ntabwo ibihe isi irimo kunyuramo bya Covid-19 byoroshye ,nategereje ko abantu benshi bashobora gucika intege bakumva ko Imana yabatereranye ,yabibagiwe mu bihe nkibi bikomeye ariko ngerageza kubabwira gutyo ‘’nti nubwo turimo kunyura muri bino bihe hari abagabo benshi bagiye babinyuramo kandi baza kubinesha’’ Uyu muramyi atanga ingero yifashishije Bibiliya’’ Yona yahuye n’ibibazo ariko asengera mu nda y’urufi Imana iramutabara’’. Akomeza avuga ko n’abandi benshi bagiye batabarwa n’Imana ariyo mpamvu ashishikariza abantu kwizera Imana. Ati:’’Ni byiza rero ko natwe dufata umwanya tugasenga kugirango Imana idutabare’’.

Ese kuki afite indirimbo imwe yakoreye amashusho?

Mu gusubiza iki kibazo yasobanuye ko’’Guma mu karere urebye niyo yabiteye ariko izindi ziri mu nzira vuba turazishyira hanze ‘’.

Hari umurongo wo muri Bibiliya umutera imbaraga’’Zaburi 104:33 haranditse ngo Nzajya ndirimbira Uwiteka nkiriho ,Nzajya ndirimbira Imana yanjye ishimwe ngifite ubugingo, Birakwiriye ko turirimbira Uhoraho’’.

Impamvu aririmba yifuza ko ashaka ko ubutumwa bwe bugera ku isi hose. Ubusanzwe  Mugaza Jules ni umwarimu wa Biology na Chemistry mu mashuri yisumbuye. Jules asaba abantu bose kurushaho gusenga. Ati:’’Yohana 4:23-24 Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu mwuka no mukuri, kuko Data ashaka ko bene abo aribo bamusenga’’.

Imana ni Umwuka n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mukuri Umuntu usengera mu mwuka ashobora kuba yarangwa n’ibi bikurikira

  1. Gusengana umutima ukiranutse

     Imigani 15:29

  1. Gusenga ufite Kwizera

    Matayo 6:7-8

Reba hano indirimbo ye 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175