Ukuri ku itumirwa rya Li John mu gitaramo cya Colors of East Festival and Weekender

Mu cyumweru gishize nibwo amakuru yamenyekanye ko abahanzi barimo abo mu Rwanda bazataramira muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu gitaramo cya Colors of East Festival and Weekender. Li John ni umwe mu bahanzi bakuruye impaka bibaza impamvu ari we bahisemo, yasobanuye ko Instagram ari yo yamwambukije.

Mar 25, 2024 - 13:08
Mar 25, 2024 - 13:23
 0
Ukuri ku itumirwa rya Li John mu gitaramo cya Colors of East Festival and Weekender

Urutonde rw'abahanzi bazaririmba mu iserukiramuco rya Colors of East Festival and weekender rugaragaza ko hariho abahanzi b'Abanyarwanda barimo The Ben na Li John. Uyu Li John ni umwe mu bahanzi nyarwanda bagarutsweho bibaza impamvu ari we uje imbere akazataramana n'ibindi byamamare birimo Otile Brown na Diamond Platnumz, yasobanuye ko yakiriye ubutumire kuri Instagram.

Mu kiganiro, Salus Relax, Li John usanzwe atunganya indirimbo, yavuze ko ugutumirwa kwe muri kiriya gitaramo byaje nk'umugisha kuri we kuko yabikuye ku rubuga rwa Instagram.

Yagize ati;"Njye nafunguye Instagram, ndebye mu butumwa mbona harimo ubuntumira kujya kuririmba mu gitaramo cya Colors of East Festival and Weekender kizaba muri Gicurasi uyu mwaka. Naratunguwe cyane! Ndebye mbona harimo ibyamamare nka Diamond Platnumz, John Frog na Otile Brown."

Li John akomeza avuga ko nta kindi kintu byamusabye kugira ngo atumirwe n'abo bateguye icyo gitaramo. Nyuma y'ibyo bakomeje kugirana ibiganiro bihamye, bikomeza kumufasha kwitegura icyo gitaramo ke cya mbere azaba akoreye hanze y'u Rwanda.

Aherutse gushyira hanze indirimbo yise "Icyuki Gikaze" yakoranye na Diplomate. Ni indirimbo yaje ikurikiye izindi zirimo "Naragusariye " yakoranye na murumuna we Pamaa na Ready Now yakoranye na Marina na Afrique.

Li John na The Ben bamaze gutangazwa ko bazataramira mu gitaramo cya Colors of East Festival and Weekender 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.