Afrika: Urutonde rw'abahanzi bakize

Uwakoze umuziki neza awukuramo agatubutse. Abenshi bari kuwirukiramo kugira ngo bigwizeho iyo mari. Igitangazamakuru Netizens Report cyakoze urutonde rw'abahanzi bo muri Afrika bakize kurusha abandi. Ni urutonde ruyobowe n'Umunya-Senegal Youssou N'Dour.

Mar 26, 2024 - 15:47
Mar 26, 2024 - 15:52
 0
Afrika: Urutonde rw'abahanzi bakize

Umunsi ku wundi umuziki ugenda utera imbere, ari nako ubyazwa amafaranga. Abamenye iryo banga mu minsi yashize bakomeje guhigika abandi mu kuwubyaza agatubutse. Hashingiwe ku rutonde rwakozwe n'itangazamakuru Netizens Report, rugaragaza ko Youssou N'Dour ari we muhanzi uyoboye abandi muri Afrika mu kugira agatubutse.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko abenshi mu bahanzi bakize kurusha abandi muri Afrika bakomoka muri Afrika y'Iburengerazuba.

Umuhanzi wa mbere ukize kurusha abandi bo muri Afrika ni n'Umunya-Senegal, Yousou N'Dour akaba atunze arenga miliyoni $145 (z'Amadolari ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika).

Akurikirwa na Akon ufite amafaranga angana na miliyoni $ 80. Haza Umunya-Afrika y'Epfo Black Coffee utunze miliyoni $60.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria uza hafi ni Wizkid uza ku mwanya wa kane na miliyoni $ 21 agakurikirwa na Davido wigwijeho miliyoni $20.

Abo bombi bakurikirwa na Don Jazzy na we wo muri Nigeria, utunze miliyoni $ 18, ku mwanya wa karindwi hari Burna Boy utunze agera kuri miliyoni $17.

Umunyabigwi 2Face Idibia ari ku mwanya wa munani na miliyoni $16, anganya na Paul Okoye wo mu itsinda rya P Square. Ku mwanya awa cumi hari Timaya ufite agera kuri miliyoni $ 12.

Nta muhanzi wo mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba ugaragara mu icumi ba mbere bafite agatubutse, gusa ibitangazamakuru byo muri aka karere birimo Tuko News, Kenyan Magazine na The New Times bivuga ko abarimo Bobi Wine, Akothe, Jose Chameleon na Diamond Platnumz bari mu batunze agatubutse karengeje miliyoni eshatu z'Amadolari ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.