Kumaswa n'abakobwa no kuraswa! Humble Jizzo yahishuye udushya Urban Boyz yahuriye na two muri Nigeria

Humble Jizzo yahishuye udushya bahuye na two mu gihe itsinda rya Urban Boyz ryari riri mu gihugu cya Nigeria, aho bari barajyanywe n’umushinga mugari wo gukorana indirimbo n’abahanzi bo muri icyo gihugu barimo Psquare, Tiwa Savage, Wizkid, na Mr Flavour. Byarangiye bakoranye na Iyanya ndetse na Timaya. Yahishuye ibyo bahuriyeyo na byo atazibagirwa.

May 29, 2024 - 13:19
May 29, 2024 - 14:01
 0
Kumaswa n'abakobwa no kuraswa! Humble Jizzo yahishuye udushya Urban Boyz yahuriye na two muri Nigeria

Manzi James yamenyekanye nka Humble Jizzo mu itsinda rya Urban Boyz ryamenyekanyemo abasore batatu na we arimo; Niyibikora Safi uzwi nka Safi Madiba, Nshimiyimana Mohamed uzwi nka Nizzo ndetse na Manzi James uzwi ku izina rya Humble Jizzo. Yavuze ko bari mu gihugu cya Nigeria mu mwaka wa 2014 bajyanywe no gukorana indirimbo n’abahanzi barimo Wizkid, Mr Flavour, Tiwa Savage, na Psquare ariko byarangiye bumvikanye n’abarimo Iyanya bakorana “Tayali.” Timaya bakoranye “Show Me Love.” Hari udushya bahuye na two igihe bari mu bikorwa byo gushaka ukuntu bakorana n’abo bahanzi.

Mu kiganiro Humble Jizzo yagiranye n'umuyoboro wa YouTube witwa“Hirwa na Clarisse” yahishuriyemo bimwe mu bintu atazibagirwa we na bagenzi be bahuriye na byo mu gihugu cya Nigeria, birimo guhura n’abacunga umutekano badasanzwe b’umuhanzi akaba n’umushoramari Don Jazzy.

Bageze muri Nigeria, bari bafite gahunda yo gukorana n’abahanzi barimo Tiwa Savage. Babajije uko babona uwo muhanzikazi bababwira ko arebererwa inyungu na Don Jazzy. Ubwo yabarizwaga mu nzu ye irereberera abahanzi ndetse igatunganya n’umuziki izwi nka Mavin Records. Bagiye kumureba, bageze ku muryango baterwa ubwoba n’abahacunga umutekano.

 Yagize ati:”Tugeze ku muryango, tubona abagabo bahacunga umutekano barebare kandi babyibushye warabarebaga ukabona ibituza biri gutigita. Twembi dutangira kwikanga kubavugisha; Nizzo yirwaza mu nda, Safi avuga ko nta Cyongereza azi (…) Nyuma twaravuganye, turabibwira, tunabamenyesha ko twakoranye n’abahanzi barimo itsinda rya ‘Good Lyfe.’ Batubwira ko Don Jazzy adahari, batubwira ko bazamubwira ko hari abantu baje kumureba.”

“Twahise tujya kureba Iyanya, tuvugana n'abo bakorana bamutugezaho ariko kumvikana byabanje kugorana kuko baducaga amafaranga menshi arenga miliyoni y'Amanyarwanda. Yahise agura urukweto rw’igihumbi cy’Idolari ($1000), turumirwa! Nyuma twarumvikanye tujya gufata amajwi y’indirimbo ‘Tayali.”

Humble Jizzo yahise avuga ikintu batajyaga bakora babonye kuri Iyanya. Ati:’Turi gufata amajwi yayo, yari afite abakobwa batanu bavuye mu Bwongereza, twafataga amajwi bamumasa(…) tuti:ibi bintu ntibisanzwe! Natwe nitugaruka mu Rwanda, tujye tubikora.”

Bagiye gufata amashusho y’indirimbo basanga uwari kubakorera amashusho y’iyo ndirimbo basanga ari gufatira amashusho y’indirimbo ya Wizkid yitwa “Show You The Money.”Babasaba kujya mu mashusho yayo baranga. Ibyo ngo ni ibintu Humble Jizzo yicuza kuba bataremeye kujya muri ayo mashusho.

Yagize ati:"Twanze kujya muri ayo mashusho, tuvuga ko turi abahanzi barenze i Kigali! Hari amahirwe twahuye na yo tukayitesha. Twitesheje kujya muri ayo mashusho (...) Ni ukwihanganira amahirwe umuntu aba yarahuye na yo mu buzima akayitesha!"

Ifatwa ry’amashusho rirangiye, bagiye kubona abasirikare batanu barahageze, bahise barasa mu kirere kugira ngo Wizkid atambuke, kandi yarafite ibikapo bibiri by’amafaranga y’Amanayila (amafaranga akoreshwa muri Nigeria). Abantu bose bahise bajya hasi batangira kuhikurura. Wizkid agenda nta muntu ufite umutima uri hamwe kuko bose bari barimo bakambakamba mu mucanga. 

Yakomeje agira ati:”Twagize ubwoba kubera iryo raswa ryo mu kirere, twigaragura mu mucanga, bwa bwiyemezi twari dufite ngo turarenze, burashira(…) twari twumvise ko muri Nigeria hari umutekano muke.”

Itsinda rya Urban Boyz ryatangiye umuziki muri 2007, ritangirizwa mu karere ka Huye aho bamwe mu baritangije bigaga, cyane ko Nizzo yigaga muri SEFOTEK, Humble G yiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda naho Safi akaba yarigaga i Gitwe gusa akaba yarakundaga kuba ari i Huye mu muryango.

Nizzo ubusanzwe mbere ya 2007 yari asanzwe afite irindi tsinda yaririmbagamo, bidateye kabiri ahura na Humble G, nyuma nibwo bahuye na Safi na we wari ufite mugenzi we baririmbanaga bose bafata icyemezo cyo gukora itsinda rimwe rya Urban Boyz ari abasore batanu.

Abasore batanu bari bagize itsindarya Urban Boyz yari; Rino G, Skotty, Humble G, Safi, ndetse na Nizzo. Icyo gihe bahise bashyira hanze indirimbo yabo ya mbere mu mwaka wa 2007 bayihuriramo ari batanu bayita ’Ikicaro’.

Nyuma y’igihe gito bakorana ari batanu mu mwaka wa 2008 nibwo iri tsinda ryahise ritandukana hasigara 3; Safi, Nizzo na Humble Jizzo, icyo gihe bahita bakorana indirimbo ya mbere bahuriyemo ari batatu bayita ’Sindi indyarya’ ari na yo yababereye itike ibinjiza muri Kigali mu mwaka wa 2009.

Itsinda rya Urban Boyz ryamenyekanye mu ndirimbo; Ishyamba, Gatebe Gatoki, Ku rugamba na Adam na Eva, Marry Me na Reka Mpfukame. Batwaye igihembo cya PGGSS 6 mu mwaka wa 2016.

Umwiryane waranzwe muri aba basore; Safi, Nizzo na Humble Jizzo watumye mu mwaka wa 2017, Safi atangaza ko abiyoboyeho agiye kwikorana ku giti ke. Nizzo na Humble Jizzo bakomeje guhanyanyaza ariko imikoranire yabo iza gusinzira, nyuma yuko Humble Jizzo ashinze urugo, n’umuryango we bimukiye muri Kenya. 

Aba basore banyuze mu nzu itunganya imiziki ya Super Level, bakoranye indirimbo na benshi mu byamamare nka Jackie Chandiru ari na we batangiriyeho gukorana n’umunyamahanga.

Nyuma ya Jackie Chandiru aba basore bakoranye kandi na Iyanya mu ndirimbo Tayali, bakorana na Timaya mu ndirimbo Show me love, Radio and Weasel bakoranye Pete Kidole ndetse na Sat B w’umurundi mu ndirimbo Urankirigita.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.