Moïse Turahirwa yakozanyijeho na Ish Kevin

Ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter hari ukwiyamana hagati y’umuhanzi Ish Kevin n’umuhangamideli karundura Moses Turahirwa nyiri nzu y'imideli yitwa Moshions.

May 29, 2024 - 17:04
May 29, 2024 - 17:44
 1
Moïse Turahirwa yakozanyijeho na Ish Kevin

Umuhanzi Ish Kevin yazamukiye ku butumwa umuhangamideli Moses Turahirwa (Moïse Turahirwa ) yanditse asubiza uwari umaze gusaba ukoresha X kwandika umuntu yumva bamarana ubuzima bwe bwose asigaje kubaho ku Isi, Moses yahise yandiko ko ari Ish Kevin. Uyu muhanzi we yaje amwiyama.

Byaterewu n’ukoresha urubuga rwa X witwa ‘MUSECO’ wagize ati:”Vuga umuntu wifuza ko mwamarana igihe cyose usigaje kubaho ku Isi. Ni yo yaba yarashatse cyangwa agitereta. Reka abantu bamenye uwo wihebeye.”

Umuhangamideli wabigize umwuga Moïse Turahirwa witirirwa inzu yashinze yitwa Moshions yambika ibyamamare hirya no hino ku Isi, dore ko yigeze kwambika umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Jason Derulo, yahise abyumva mbere maze avuga umuhanzi ‘Ish Kevin.’

Uyu muhanzi utajya aripfana ku muntu umugarutseho yahise asubiza Moise Turahirwa. Yagize ati:”Mu by’ukuri, si ndi inshuti yawe, uri umufana wanjye kandi nanze ubutumire bwawe bwo kwamamaza ikigo cyawe cy’imideli no kuza mu birori wabaga wateguye, kubera ko utiyubaha ndetse utubaha n’igihugu cyawe. Ntuzongere kuvuga izina ryanjye mu bitari mu muziki.”

Abakoresha urwo rubuga rwa X bashimiye Ish Kevin ko yabishyizeho umucyo. Uwitwa Abbey K yagize ati:”Icyo ni igisubizo cyiza. Wubaha umuco w’igihugu cyacu. Ntukemere kuba imbata y’ibyo bihonyora ikiremwamuntu.”

Uwitwa BitPulse yagize ati:”Ish Kevin uri umutu w’umugabo cyane.” Uwitwa Yan yagize ati:” Yego Ish Kevin. Ndi umufana wawe ukomeye cyane.”

Ibi bitambukijwe nyuma yuko Moïse Turahirwa avugwaho kuryamana n’abagabo bagenzi be kandi na we ari umugabo, ibi Abanyarwanda bita ubutinganyi. Ni nyuma yuko mu minsi yashize ari muri Kenya yivugiye ko ari umukobwa. Ish Kevin wakunzwe mu ndirimbo No Cap, Clout na Bwe Bwe Bwe yafatanyije na Kenny K-Shot, BullDogg na Bruce The First yashatse kugaragaza ko atagirana umubano wihariye na Moïse Turahirwa kandi na we ari umugabo mugenzi we.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.