Amatike yamaze gushira ku isoko! Umunyarwenya Dave Chappelle agiye gukorera igitaramo i Kigali

Ku nshuro ye ya mbere, umwe mu banyarwenya bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Dave Chappelle agiye gutaramira mu Rwanda.

May 29, 2024 - 17:57
May 29, 2024 - 18:47
 0
Amatike yamaze gushira ku isoko! Umunyarwenya Dave Chappelle agiye gukorera igitaramo i Kigali

Amakuru dukesha 'The New Times ' avuga ko umunyarwenya karundura wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Dave Chappelle uzwiho kutemerera abaje mu bitaramo bye kwinjirana telefone, azataramira i Kigali ku wa Kane, 30 Gicurasi 2024, ahazwi nka resitora ya Kōzo Kigali.

Amakuru amaze kujya hanze, aragaragaza ko amatike y'iki gitaramo cyizabera i Kigali yamaze gushira ku isoko kandi itike yo kwinjira muri icyo gitaramo ari amafaranga ibihumbi maganabiri by'Amanyarwanda (200,000 RWF). Ni cyo gitaramo cya mbere gihenze mu mateka y'ibitaramo mu Rwanda kandi amatike yacyo yahise ashira kare.

Uyu munyarwenya  Dave Chappelle afite ikindi gitaramo karundura aza gukorera mu gihugu cya Kenya kuri uyu wa 29 Gicurasi aho amatike yashize ku isoko mu masaha abiri gusa.

Amabwiriza agenga kino gitaramo, cyateguwe na Punchline Comedy Club cyiza kubera kuri Louis Leakey Auditorium, avuga ko nta mufana ugomba kuzana kamera cyangwa telefone. Uza kuyizana agomba kuyisiga ku muryango akongera kuyifata atashye. Ni ibintu yakoze mu gitaramo, aherutse gukorera i Abu Dhabi ku wa 23 Gicurasi. Ni amahame agenga ibitaramo by'uyu munyarwenya.

David Khari Webber Chappelle uzwi nka Dave Chappelle yavutse mu mwaka wa 1973 avukira i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Yatangiye gukurikirana ibijyanye n'urwenya igihe yigaga mu mashuri yisumbuye. Uretse kuba ari umunyarwenya, ni n'umukinnyi wa filime, dore ko yakinnye muri Robin Hood: Men In Tights yagiye hanze mu mwaka wa 1993, A Star is Born yagiye hanze mu mwaka wa 2018 naho The Closer yagiye hanze mu mwaka wa 2021.

Yarushinze na Elaine Chappelle mu mwaka wa 2001. Bamaze kubyarana abana barimo Ibrahim, Sanaa na Sulayman Chappelle.

Amaze kuba ubukombe mu mwuga w'urwenya, akaba amaze kwegukanamo ibihembo birimo: Grammy Award for Best Comedy Album muri 2024, Emmy Award 2017, 2018 na 2020.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.