B They yashyize urusenda mu bya Turahirwa na Ish Kevin

Umuhanzi mu njyana ya Kinyatrap, Muheto Bertrand uzwi nka B They yashimiye Ish Kevin washwishwurije Moïse Turahirwa, ahishura ko Turahirwa ashaka kuroha abahanzi mu rwobo.

May 30, 2024 - 00:09
May 30, 2024 - 01:04
 0
B They yashyize urusenda mu bya Turahirwa na Ish Kevin

Umuhanzi B They uri mu ruhererekane rw'ibitaramo i Burayi afatanyije na Bushali ndetse na Dr Nganji yazamukiye ku butumwa bw'umuhanzi Ish Kevin wiyamaga umuhangamideli Moses Turahirwa (Moïse Turahirwa ) wanditse asubiza uwari umaze gusaba ukoresha X kwandika umuntu yumva bamarana ubuzima bwe bwose asigaje kubaho ku Isi, Moses akavuga ko yifuza Ish Kevin. B They yaje ashimira Ish Kevin, ahamya ko Turahirwa ari indyarya.

Byaterewu n’ukoresha urubuga rwa X witwa ‘MUSECO’ wagize ati:”Vuga umuntu wifuza ko mwamarana igihe cyose usigaje kubaho ku Isi. Ni yo yaba yarashinze urugo (yarashatse) cyangwa agitereta. Reka abantu bamenye uwo wihebeye.”

Umuhangamideli wabigize umwuga Moïse Turahirwa witirirwa inzu yashinze yitwa Moshions yambika ibyamamare hirya no hino ku Isi, dore ko yigeze kwambika umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Jason Derulo, yahise abyumva mbere maze avuga umuhanzi ‘Ish Kevin.’

Uyu muhanzi utajya aripfana ku muntu umugarutseho yahise asubiza Moise Turahirwa. Yagize ati:”Mu by’ukuri, si ndi inshuti yawe, uri umufana wanjye kandi nanze ubutumire bwawe bwo kwamamaza ikigo cyawe cy’imideli no kuza mu birori wabaga wateguye, kubera ko utiyubaha ndetse utubaha n’igihugu cyawe. Ntuzongere kuvuga izina ryanjye mu bitari mu muziki.”

B They yaboneyeho umwanya wo gushimira Ish Kevin. Yagize ati:"Ish Kevin uri mu kuri kandi n'undi muhanzi uwo ari we wese yumvireho."

Yakomeje agaruka kuri Turahirwa, agira ati:"Rekeraho gukururira abahanzi mu cyobo wabagushijemo, ubabeshyabeshya. Bidatinze ndavuga uko inkuru yose iteye (ndashyira ukuri kose hanze). Ufite ibibazo n'ishusho ushaka kwambika urubyiruko itari nziza."

Ukoresha izina rya Capalot kuri X yahise abaza B They icyabaye kuko Moïse bakoranye. B They yamusubije ko hari ibyo yasimbutse. 

Yagize ati:"Ni umufatanyabikorwa mubi mu gushora imari. Ni ukwihisha mu buhanzi ngo bamubone muri iyo shusho kuko yataye indangagaciro. Bikarangira na bo abahemukiye, nkuko byari bigiye kumbaho n'undi byamubaho. Ariko bidatinze muraza kumenya inkuru yose nyuma y'uruhererekane rw'ibitaramo ndimo."

B They wahishuye ko azashyira ukuri kose hanze nasoza ibitaramo arimo, aho ari kumwe na Bushali. Abo bombi bari kubarizwa ku mugabane w'i Burayi aho bagiye mu ruhererekane rw'ibitaramo. Bakoranye indirimbo 'Nituebue' yamamaye mu buryo bukomeye bahuriyemo na Slum Drip, iri kuri Album 'ku Gasima'.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.