Fally Merci yahishuye ko 'Gen Z comedy' igiye kuzenguruka igihugu cyose

Umwe mu banyarwenya bamaze kubaka izina nka Fally Merci, wafashe iya mbere ashinga "Gen Z Comedy" yavuze ko icyo gikorwa kimaze kwaguka, bityo mu minsi iri mbere bazataramira abari hirya no hino mu gihugu.

Sep 19, 2023 - 18:00
Sep 23, 2023 - 18:03
 0
Fally Merci yahishuye ko 'Gen Z comedy' igiye kuzenguruka igihugu cyose

 Amateka y'imyidagaduro mu Rwanda ahamya ko nta bitaramo nyabyo byakorwaga by'urwenya. Ibihe byarahindutse haza abantu bakora urwenya baboneraho no gutegura ibitaramo karundura by'urwenya. Ndaruhutse Merci uzwi nka Fally Merci yafashe umwanzuro wo gutegura igitaramo kigaruka kabiri mu kwezi "Gen Z Comedy" yahishuye ko agiye ku kigeza no mu ntara.

Uyu Fally Merci wagize igitekerezo cyo gushinga igitaramo cy'urwenya kiba kabiri mu kwezi kizwi nka "Gen Z Comedy" mu gihe cya "guma mu rugo" ndetse akagishyira no mu bikorwa, yabwiye Radio Salus ko igitaramo cyatangiye ari gito ariko kikaba kimaze kwaguka; ku wa 21 Nzeri ngo bazatangira gukorera kuri Camp Kigali bavuye kuri Mundi Center.

Ibyo bigaragaza iterambere ryacyo, ngo mu minsi iri mbere bazatangira gukorera ibyo bitaramo hirya no hino mu ntara.

Iki gitaramo cy'urwenya cyatangijwe mu ntangiro za 2022, cyatangiye gikorerwa ahantu hato nyuma kiza kwimukira kuri Mundi Center, naho hamaze kubabana hato kubera ingano y'abantu batari bake bakitabira.

Fally Merci wiga muri Kaminuza ya The East African University i Kigali, yavuze ko "Gen Z Comedy" yamaze kuba nk'irerero ry'abanyarwenya kuko ubu ryamaze kubyara abanyarwenya bitabazwa no mu gitaramo cy'urwenya gitegurwa na Nkusi Arthur kizwi nka "Seka Live." Avuga kandi ko imaze kugira abanyamuryango barenga ijana. Ni umubare ushobora gutumbagira cyane mu minsi iri mbere kubera ko abenshi bakomeje kwisanga mu ruganda rw'urwenya.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.