Imvi zirinze ziba uruyenzi akimurika imideli! Menya amateka ya mama wa Elon Musk

Elon Musk ni umwe mu baherwe bari kuri uyu mu bumbe utuwe n'abarenga miliyali 8. Ni umugabo wageze kuri urwo rwego aciye mu bibi n'ibyiza. Yavukiye muri Afrika y'Epfo, mama we ni Maye Musk, akaba yarazwi cyane ku mwuga wo kumurika imideli, bavuye muri Afrika y'Epfo bajya gutura muri Canada.

Sep 20, 2023 - 09:55
Sep 20, 2023 - 10:08
 0
Imvi zirinze ziba uruyenzi akimurika imideli! Menya amateka ya mama wa Elon Musk

Abantu bavuga ko icyo ushakanye umutima wawe wose na cyo kigushaka. Elon Musk abifashijwemo n'umuryango we, ni umuherwe wakoze iyo bwabaga ngo agere kuri urwo rwego. Muri urwo rugendo rutoroshye yabifashijwemo n'abarimo mama we Maye Musk. Uyu Maye yakoze akazi ko kumurika imideli na ko karamuhira.

Haldeman Maye uzwi cyane nka Maye Musk yavukiye i Regina muri Canada, ku wa 19 Mata 1948, nyuma umuryango we ujya gutura muri Afrika y'Epfo, ni naho yize amwe mu mashuri ye.

Igitangazamakuru Business Insider cyanditse ko Maye Musk yatangiye ibyo kumurika imideli akiri umwana muto cyane, abitangirira mu gihugu cy'Afrika y'Epfo. Ngo yanitabiriye amarushanwa y'ubwiza atandukanye.

Maye Musk yagaragaye mu bakobwa bageze kuri finale y'irushanwa rya Miss South Africa mu mwaka wa 1969, ibyo byamwongereye ubushake bwo gukomeza gukora akazi ko kumurika imideli.

Nyuma yo gutandukana n'umugabo we, Errol Musk, mu mwaka wa 1989 yimukiye i Toronto, Canada n'abana be batatu. Ngo yahakoraga imirimo itanu (5) irimo no gukora muri kaminuza ya Toronto.

Yahamirije Insider ko aho babaga hari ahantu hatari ibyo umuntu akenera byose. Amafaranga ya mbere yahembwe bayaguzemo itapi yo kurambika kuri sima andi bayaguramo mudasobwa (laptop) ya Elon Musk. Iyo tapi ni na yo bicaragaho.

Uyu mumama Maye yakomeje kurwanirira ishyaka abana be na bo bagakora cyane ibyo babaga berekejeho umutima. Mu mwaka wa 1995, Musk n'abavandimwe be babiri, batangije icyo bise Zip2; ni urubuga rwafashaga abantu kumenya amakarita y'ahantu, igakoreshwa n'ibigo by'itangazamakuru n'uburyo bwo kubahuza n'abakiriya babo.

Iyo yabaye intangiriro ifatika ya Elon Musk washize ibigo bikomeye birimo Space X, Tesla, Neuralink na StarLink. Nyuma akaza kugura n'urubuga karundura rwa Twitter, yaruguze miliyali 44 z'Amadolari ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Yafahe icyemezo cyo kuruhindurira izina arwita X.

Ni umugabo kandi udasiba kugaragaza ko yishimira mama we Maye, ubu ufite imyaka 75. Yahiriwe no kumurika imideli none imvi zirinze ziba uruyenzi akimurika imideli, yagaragaye ku gitabo cyamamaza imyenda y'abagore yo kogana. 

Yabwiye kandi Insider ko ashimishwa n'uburyo abana be bigize bakagera ku rwego rushimishije, ibyo bimutera ishema nk'umugore wabakujije.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.