Havumbuwe isanduku yo koroshya urupfu
Umuhanga mu buvuzi Dr Philip yahishuye ko yamaze gukora isanduku izajya ifasha uwifite gusoza urugendo rwe mu mahoro.
Ubuvumbuzi ku bintu runaka bugenda bukorwa umunsi ku wundi. Umuhanga mu kuvura no gutera ikinya Dr Philip Nitschke uzwi nka Dr Urupfu yahishuye ko yamaze gukora isanduku izajya yifashishwa n'umuntu mu gusoza urugendo hano ku Isi atarinze gukumbagurika mu bitaro.
Ni isanduku ikoza mu buryo butangaje dore ko ikoze mu buryo bw'ikoranabuhanga buhanitse bwa "3D." Ikazajya yoroshya urupfu umuntu agapfa atarinze kubabazwa n'umubiri. Iyi sanduku kandi izajya yifashishwa n'abashaka kwiyambura ubuzima cyangwa kwiyahura.
Dr Urupfu kandi azwi mu buvuzi ku bijyanye no gutera ikinya no guhuhura 'Euthanasie' yahamirije Dailymail.co.uk ko mu mpera z'uyu mwaka izatangira gukoreshwa mu bitaro.
Ni isanduku ikoze mu buryo bwihariye, ikoze mu buryo ifite Nitrogen nke cyane. Mu busanzwe Nitrogen igize umwuka duhumeka ku kigero cya 78%. Ni ukuvuga ko 22 gasigaye kaba ari Oxygen. Iyo Nitrogen ibaye nke mu mubiri ku kigero cyiri munsi ya 10% umuntu ahita yitaba Imana kuko nibwo bavuga ko yashizemo umwuka.
Hakurikijwe ibyo, iyo sanduku ifite Nitrogen iri hasi cyane, umurwayi uzajya ahitamo kwiyambura ubuzima azajya ahitamo kuyishyirwamo, umwuka ugende ubura gake gake mu mubiri kugeza ushizemo burundu. Ushaka kwiyahura azajya ayishyirwamo apfe atarinze kubabara.
Iyi nkuru ikigaragara kuri Dailymail.co.uk bamwe baketse ko ari ibya filime ya Hollywood kandi mu by'ukuri ni inkuru mpamo.
Ibi byahamijwe na Dr Philip uzwi nka Dr Urupfu aho yahishuye ko ishobora gutangira gukoreshwa mu mpera z'uyu mwaka.
Yaguze ati;" Turi kwitegura kuyikoresha. Turi kuvugana n'abantu bashaka kuzayikoresha bwa mbere."
"Iyi sanduku izafasha buri wese asoze urugendo rwe rw'ubuzuma hano ku Isi mu mahoro."
Abaharanira uburenganzira bwo kubaho "Pro Life Groups" batangiye kwamaganira kure iyi sanduku "3D printed Sarco Pods" ko igamije gutwara abantu ubuzima ikanakangurira abantu kwiyahura, bakumva ko umuntu akwiye kubaho agapfa nk'uko byari bisanzwe.
Dr Philip we akomeza asobanura imiterere y'iyi sanduku aho avuga ko iyi sanduku ikoze mu buryo yifitemo ikoranabuganga rizajya rigabanya Oxygen noneho umuntu akabura umwuka kuko uzajya uba wamushizemo.
Amakuru ahari agaragaza ko nta muntu wari bwatangire kuyikoresha gusa mu minsi ya vuba inkwakuzi ziratangira kuyikoresha kuko iri mu byiciro bya nyuma.
Ni isanduku ihenze kuko yakozwe hifashishijwe miliyoni zirenga enye z'Amafaranga y'u Rwanda ($4000).
Ibihugu birimo Switzerland biri ku isonga mu kuzakoresha iyi sanduku, kwiyahura muri icyo gihugu byagizwe itegeko mu mwaka wa 1942. Umuturage wese ukeneye kwiyahura amategeko arabimwemerera.
Dr Philip ufite ibiro i Armsterdam ariko akanakorera mu majyepfo ya Australia, yavuze ko aherutse mu Busuwisi avugana n'abanyamategeko baho ababwira ko nta bindi bizagenderwaho mu ikoreshwa ry'iyo sanduku.
Iyi sanduku yahawe izina rya Pods Sarco bivuye ku mpine ya Sarcophagus bisobanura isanduku ikoze mu mabuye cyangwa se urutare. Ikaba yarashyingurwagamo abami.
Izajya igabanya Oxygen mu mubiri ariko bikozwe n'umuganga w'umuhanga.
Ese umuntu azajya ayikoresha ate?
Dr Philip avuga ko umuntu uzajya ayijyamo agomba kubazwa ibibazo bitatu akabisubiza mu magambo. Ese uri nde? Uri he? Ese uzi ikigiye kukubaho nukanda aho hagenewe kwiyahura?
Namara gusubiza ibyo bibazo byose software izajya imufasha gukanda kuri buto, umuntu atangire gushiramo umwuka.Noneho we niyikandira kuri buto (button) azajya ahita apfa mu buryo bwihuse.
Umuntu akimara kujya mu isanduku, umwuka duhumeka (oxygen) uzajya uba uri kuri 21% nukanda ahabugenewe mu masegonda 30 uzajya ugabanuka ugere kuru 1%.
Iyi sanduku yakozwe na Exit International umuryango udaharanira umushinga wose ukaba warayobowe na Dr Philip (Dr Urupfu) usanzwe aharanira uburenganzira bwo kwiyahura bikorewe kwa muganga.
Gukoresha iyi sanduku bizajya bisaba kuba uri umunyamuryango wa Exit International, kwinjira muri uwo muryango bisaba kwishyura amadolari guhera kuri 78 kugeza ku 100.
Mu Busuwisi biremewe kwiyahura ariko amategeko avuga ko uwiyahura agomba kuba afite ubushobozi bwo gutekereza.
Uretse uwo mushinga w'isanduku uyu muhanga mu by'ubuvuzi wahimbwe Dr Urupfu yahishuye ko ari gukora ku yindi mishinga irimo uwo kunywa cyangwa kwitera ishinge zifasha umuntu gupfa atarinze gukumbagurika ku Isi.
Mu mwaka wa 2003, Dr Philip yavuze ko umuntu yakabaye apfa mu cyubahiro aho kurinda kubabara cyane.
Ahamya kandi ko ubuzima ari impano y'igitangaza ariko ngo ntacyo byaba bimaze aho ubuzima bugucika ukarinda kubabara.