Muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika injyana ya Rock ni yo iri ku ibere
Umuntu akunda injyana bitewe n'impamvu zitandukanye, urungano na rwo rushobora kugukundisha injyana runaka. Muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, byagaragaye ko abenshi mu bakuru bakunda injyana ya Rock.

Kuri iy' Isi hari injyana zitandukanye zigakundwa n'ingeri zinyuranye bijyanye n'imyumvire ndetse n'imyitwarire yabo. Ikiragano na cyo gikundisha abatari bake injyana runaka y'umuziki. Mu isesengura ryakozwe muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ryagaragaje ko injyana ya Rock ari yo ikunzwe kurusha izindi ariko atari mu bato.
Iri sesengura rigaragaza ko injyana ya Rock ikunzwe aho yihebewe n'abagera kuri 32% mu Banyamerika bose. Irayoboye kuko izindi njyana ziyikurikira. Injyana ya hip-hop ikunzwe kuri 14%, izo kuramya no guhimbaza Imana ni ku 10%, R&B ni 7%, iya Jazz yo ifata 4%.
Hari bamwe mu rubyiruko bagaragaje ko bafashwe bugwate n'injyana ya hip-hop, ariko hari n'abandi bagenzi babo bagaragaje ko bakunda injyana ya Rock bityo umubare wabo uhujwe n'uwabakuru bigaragaza ko injyana Rock iri ku ibere muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Abazungu b'Abanyamerika bagera kuri 40% bahamirije CBS ko bakunda injyana ya Rock igakurikirwa n'iya Pop. Abirabura b'Abanyamerika bo bagera kuri 6% ni bo bihebeye iyo njyana y'ababyeyi, bo bayishyira ku mwanya wa gatandatu inyuma ya R&B, hip-hop, izo kuramya no guhimbaza Imana na Jazz.
Amateka y'injyana ya Rock agaragazwa na Americanwave.com ahamya ko yatangiye gukundwa n'abatari bake nyuma y'Intambara ya kabiri y'Isi yose.
Abenshi mu Banyamerika bavuga ko bakunda kumvira umuziki ku mbuga zicuruza umuziki cyangwa se ku bikoresho by'ikoranabuhanga. Ngo uburyo bwo kumvira umuziki kuri radio buza ari ubwa kabiri.