Diamond yagiriye umugisha muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika

Nyuma y'igitaramo Umunya- Tanzania, Diamond Platnumz yakoreye i Detroit mu iserukiramuco rya AfroNation, yambitswe umwambaro n'ikipe yaho Detroit Pistons ikina muri NBA.

Aug 21, 2023 - 23:57
Aug 22, 2023 - 00:00
 0
Diamond yagiriye umugisha muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika
Diamond yakiriwe neza muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, (photo; Internet)

Ku mugoroba wo ku wa 19 Kanama, nibwo umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz yakoze igitaramo karundura mu iserukiramuco rya AfroNation ryabereye i Detroit ho muri Leta ya Michigan. Nyuma yo gukora icyo gitaramo, ikipe ya basketball ya Detroit Pistons yasangije abayikurikira ku mbuga nkoranyambaga umwambaro wabo yanditseho.

Diamond Platnumz w'imyaka 33 yagaragaye i Detroit mu gitaramo cy'iserukiramuco rya AfroNation, ku wa 19 Kanama. Ni igitaramo kishimiwe n'abatari bake batangarira uburyo bataramiwe n'uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania.

Imwe mu makipe akomeye muri shampiyona yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, NBA, Detroit Pistons yagaragaje ko yamwishimiye maze imwambika umwenda wabo.

Yamuhaye umupira uri mu mabara y'iyo kipe nk'uko bigaragara Diamond ubwe awifitiye mu ntoki. Ni ikipe yambara amabara yiganjemo ubururu, umutuku n'umweru. Banditseho izina Diamond Platnumz yiyiziho rya Simba, na nimero 23.

Diamond Platnumz yagiye gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, akubutse mu bindi bitaramo bitandukanye birimo Giants of Africa cyabereye i Kigali n'itangizwa rya Wasafi Festival muri Tanzania.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.