Akon yanze ibyatangajwe n'Umuyobozi wa Twitter

Umuhanzi w' Umunyamerika ariko ufite inkomoko muri Senegal, Akon yavuze ko atazumvira ibyo Umuyobozi wa Twitter, Elon Musk yatangaje nyuma yo kugura Twitter.

Apr 5, 2023 - 13:03
Apr 5, 2023 - 15:12
 0
Akon yanze ibyatangajwe n'Umuyobozi wa Twitter

Umuhanzi rurangiranwa Aliaune Nacka Lu Lu Lu Badara Akon Thiam wamenyekanye nka Akon yahishuye ko atazigera yishyura amafaranga asabwa n' ubuyobozi bwa Twitter yo kwishyura akamenyetso gashyirwa imbere y' izina ry'umuntu ukoresha urubuga rwa Twitter, kemeza ko konti ye yagenzuwe, kari kamaze iminsi gatangirwa ubuntu. Hari amafaranga ubuyobozi bushya bwa Twitter bwatse ugafite. Akon yarahiye ko atazayishyura.

Uyu Akon w' imyaka 49 yaciye n' ubundi ku rubuga rwa Twitter avuga ko atazigera yishyura ayo mafaranga yakwa kuri ako kamenyetso.

Yagize ati;" Hambere aha urubuga rwa Twitter rwasabaga abahanzi ngo bakoreshe uru rubuga, nyuma baza gushyiraho uburyo bwa kariya kamenyetso kugira ngo bagaragaze konti za nyazo."

" Igihe umuherwe Elon Musk aruguriye, yashyizeho uburyo bwo kwishyuza abadufite. Nge sinzigera nkishyura."

Akon ufite ababyeyi bafite inkomoko mu Burengerazuba bw' Afrika mu gihugu cya Senegal, mu minsi yashize Akon yari mu bihe bitoroshye byo kunamira umuhanzi wo muri Afrika y'Epfo, Costa Titch witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 11 rishyira iryo ku wa 12 Werurwe 2023. Hakaba hari hashize iminsi batangiye imikoranire na we.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.