Dj Cuppy yahishuye ko agiye gufasha abanyeshuri

Umuvanzikazi ukomoka muri Nigeria, Dj Cuppy yahishuye ko agiye gufasha abanyeshuri barangije muri Kaminuza ya Oxford.

Apr 5, 2023 - 15:00
Apr 5, 2023 - 15:06
 0
Dj Cuppy yahishuye ko agiye gufasha abanyeshuri

Umunyanigeriakazi witwa Florence Ifeoluwa Otedola akaba azwi ku izina rya Dj Cuppy mu mwuga wo kuvanga indirimbo. Yatangaje ko agiye gutanga imfashanyo ku banyeshuri b' Abanyafurika basoje amasomo yabo muri Kaminuza ya Oxford. Akaba yaboneyeho umwanya wo gutangaza aya ariyo n'impamvu igiye gutuma ayabaha.

Uyu Dj Cuppy w' imyaka 30 yaciye ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko agiye gutanga ibihumbi ijana by'Amapound (£100,000) ku banyeshuri b'Abanyafurika basoje amasomo muri Kaminuza ya Oxford. Ngo ni ukira ngo abasindagize muri uru rugendo rushya batangiye rwo kwirwanaho.

Yagize ati;" Mfite amafaranga angana n'ibihumbi 100,000 by'Amapound ngomba guha abanyeshuri bose barangije amasomo yabo muri Kaminuza ya Oxford kugira ngo abafashe muri iyi myaka bagiye kuba bari hanze. Azabafasha guhanga imirimo, bityo biteze imbere."

Uyu muvanzikazi w' indirimbo na we aherutse gusoza amasomo ye muri Kaminuza ya Oxford. Aho yahakuye impamyabumenyi y' ikiciro cya kabiri cya kaminuza. Byahise bimugira umwe mubavanzikazi b' indirimbo bo muri Afrika babashije kugera kuri urwo rwego. 

Uyu Dj Cuppy yigeze gucuranga mu itangwa ry'ibihembo bya MTV African Music Awards. Ni ibihembo bishimira abanyamuziki bo muri Afrika bawukozemo ibikorwa by' indashyikirwa.

Yabicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, ( photo; Instagram, Dj Cuppy)

Ubwo Dj Cuppy yari yasoje amasomo ye muri Kaminuza ya Oxford, ( photo; Instagram, Dj Cuppy)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.