# Kwibuka 29: Nel Ngabo yageneye ubutumwa urubyiruko

#Kwibuka 29; umuhanzi nyarwanda, Nel Ngabo yabwiye urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Apr 8, 2023 - 17:33
Apr 8, 2023 - 17:39
 0
# Kwibuka 29: Nel Ngabo yageneye ubutumwa urubyiruko

Kuva ku itariki ya 7 Mata buri mwaka mu Rwanda no ku Isi hose muri rusange hatangira Icyunamo cyo kwibuka abazize genocide yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Ubu turi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29. Umuhanzi umaze kubaka izina mu Rwanda no hanze yarwo, Nel Ngabo, hari ubutumwa yahaye urubyiruko rugenzi rwe bujyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu Nel Ngabo yagize ati;" Muri ibi bihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni inshingano zacu nk'urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba igaragara hose."

" Tugaharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Twimakaze urukundo muri byose."

Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994 yahitanye abarenga miliyoni.

Dukomeze kwibuka tuniyubaka.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.