Akamaro ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994

Mu Rwanda ndetse n' Isi yose muri rusange hari kwibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994.

Apr 10, 2023 - 12:56
Apr 10, 2023 - 13:39
 0
Akamaro ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994

Kuva ku itariki ya 07 Mata buri mwaka mu Rwanda ndetse no ku Isi hose muri rusange hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994. Kuri ubu iri kwibukwa ku nshuro ya 29. Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bifite akamaro gakomeye cyane ku Banyarwanda ndetse n' Isi yose muri rusange.

Buri muryango ugira amateka yawo. Umuryango mugari nyarwanda na wo ufite amateka atandukanye. Wahuye n' ibibazo byinshi birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Ni Jenoside yahitanye abarenga miliyoni. Abanyarwanda n' Isi yose bakomeje kuyibuka kugira ngo itazasubira ukundi.

Kwibuka bifasha Abanyarwanda kuzirikana Abatutsi babayeho imyaka itari mike batotezwa kugeza bishwe urupfu rw' agashinyaguro mu mwaka wa 1994. Bagakumira icyakongera kubatandukanya.

Kuyibuka  bifasha Abanyarwanda kurwanya ingengabitekerezo yayo. Kimwe mu bintu byatumye Jenoside yakorewe Abatutsi iba, ni ingengabitekerezo yayo yahawe umwanya. Abatutsi baratotezwaga, bagatandukanywa n' abandi Banyarwanda. Kuyibuka bifasha Abanyarwanda kurwanya iyo mitekerereze mibi itandukanya abantu. 

Kwibuka bifasha abanyarwanda kumenya ububi bw' amacakubiri. Abatutsi barahizwe bukware, baricwa n' imitungo yabo irangizwa. Basubiza hasi iterambere ry' igihugu. Kwibuka bituma hamaganywa icyayiganishaho cyose kuko itwara ubuzima ikangiza n' iterambere.

Kwibuka  bifasha Abanyarwanda bakibyiruka kwamagana urwango bakimika urukundo. Abakolonije u Rwanda, babibye urwango mu Banyarwanda bamwe babita Abatutsi, Abahutu n' Abatwa. Hikomwa Abatutsi, baratwikirwa abenshi birukanwa mu gihugu, abandi bagisigaramo batotezwa. Urubyiruko na rwo barukangurira kwivangura Abatutsi ukwabo n' Abahutu ukwabo. Abahutu ngo barimbure Abatutsi. 

Ubu urubyiruko ruri kwibuka ibyo byabaye bagaharanira kubyamaganira kure. 

Kwibuka bituma Abanyarwanda bazirikana Abatutsi bayirokotse. Hari ababyeyi bahekuwe na yo bakaba bitwa intwaza. Ni umwanya wo kubaganiriza ngo bakomeze batwaze. Ukeneye kuvuzwa akavuzwa n' udafite aho aba heza, akahahabwa.

Kwibuka bifasha abakiri bato kuyisobanukirwa biciye mu buhamya butwagwa, bagaheraho bandika ibitabo bijyanye na yo abandi bagahanga indirimbo zijyanye n' Icyunamo.

Abanyamakuru bongera kumenya uruhare rw' itangazamakuru mu itegurwa ryayo. Hari radio yitwaga RTLM, iyi yakanguriye Abahutu kwica Abatutsi. Ibyo byakozwe na yo bituma abanyamakuru bamenya ko iyo itangazamakuru rikoreshejwe nabi risenya umuryango mugari. Ubu bo bakaba barikoresha mukuwubaka bitandukanya n' ingengabitekerezo iyo ari yo yose.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.