Impamvu Harmonize yakumiriwe i Zanzibar

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu karere ka Afrika y' Iburasirazuba, Konde Boy yageze i Zanzibar arakumirwa kubera igikorwa yaragiye kuhakorera.

Apr 15, 2023 - 13:19
Apr 15, 2023 - 13:30
 0
Impamvu Harmonize yakumiriwe i Zanzibar

Mu minsi ishize nibwo inkuru yabaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga ko umuhanzi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Tanzania, Harmonize yakumiriwe igihe yarageze ku kirwa kigari cya Zanzibar. Ngo yaragiye kuhafatira amashusho y' indirimbo ze. Ubuyobozi bw' icyo kirwa buramwangira kuyahafatira kubera ibihe barimo.

Icyi kirwa cya Zanzibar giherereye mu nyanja y' Abahinde, kikaba gifite ubuyobozi bwacyo ndetse na shampiyona y' umupira w' amaguru. Ariko kibarizwa muri Leta zunze Ubumwe za Tanzania. Ubuyobozi bwacyo bwisanga cyane mu idini rya Kisilamu.

Ubu Umuryango mugari w' Abayisilamu ku Isi bari mu Kwezi kwa Ramadhan. Hari bimwe mu bikorwa biba bitemewe gukorwa na bo. 

Ibyo byatumye bangira umuhanzi rurangiranwa Harmonize gufatira amasusho y' indirimbo ze ku butaka bwabo kubera uko kwezi barimo.

Uyu muhanzi kandi uzwi nka Konde Boy yavuze ko yumvise ibyo bamubwiye, abasaba imbabazi ko yaragiye kubakorera amakosa mu gihe biba bitemewe mu muryango wabo.

Yagize ati;" Ndasaba imbabazi Abanya- Zanzibar ku bwo gushaka kuhafatira amashusho muri uku Kwezi kwa Ramadhan. Gusa sinigeze numva itangazo ribibuza ryatanzwe n'iyo Leta. Ariko n'ubundi ndi hafi yo gusoza gufata amasusho y'izo ndirimbo zange."

Iyi Zanzibar ni ikirwa gikunzwe cyane n' abahanzi batandukanye kubera ishusho rihakorerwa ritagira uko risa; hari abakorera ku mucanga n' uturwa twaho tuyaryoshya.

Zanzibar yahoze yiyobora ukwayo na Tanganyika ikiyobora ukwayo. Nyuma y' Ubukoloni, zarihuje zibyara Leta Zunze Ubumwe za Tanzania.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.