Menya ibya ya ntama igaragara iri kumwe n' Inkotanyi

Urugamba rwo kubohora igihugu rwafashe igihe kitari gito. Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, RPA ni zo zacyibohoye; zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994. Hari imwe muri batayo yagaragaye iri kumwe n' intama. Gen. James Kabarebe yatubwiye amateka yayo n' irengero ryayo.

Apr 15, 2023 - 14:05
Apr 15, 2023 - 15:38
 0
Menya ibya ya ntama igaragara iri kumwe n' Inkotanyi

Urebye amafoto y' ingabo zari iza FPR Inkotanyi, RPA ugeraho ukabona ifoto y' ingabo zirumbirije imbere. Ariko hagati yabo n' undi musirikare harimo intama. Ni intama abenshi bibaza uko yabagezemo naho yari igiye. Umujyanama wa Nyakubahwa Perezida Kagame mu by' Umutekano, Gen. James Kabarebe yavuze ko iyo ntama yatowe n' imwe muri Batayo za RPA, irabakunda ifata n' umwanzuro wo kugendana na bo. Yageranye na bo ku rugamba.

Iyo ntama igaragara iri kumwe n' iyo Batayo, ngo yagaragaye igihe amashyaka anyuranye yajyaga gusura  FPR Inkotanyi, bakora umunsi mukuru.

Ati;" Icyo gihe abasirikare bakoze imyiyereko (parade), na ko kabajyamo karabigana, kayikora neza nka bo. Gaherako kagumana na bo."

Gen. Kabarebe yavuze ko iyo ntama yagendanye n' iyo Batayo, yiga akarasisi, irabigana neza irabimenya.

Yagize ati;" Ako gatama katoraguwe na Batayo ya 101, yayoborwaga na Captain Kayitare (Intare batinya). "

" Iyo abasirikare bakoraga parade( imyiyereko) na ko karayikoraga nka bo. Iyo bahindukiraga na ko karahindukiraga,  iyo Batayo yakwimuka na ko kakimukana na yo. Ingabo zakwivanga ntikayoberwe batayo yako. Bagenda kakayigendamo. Kazanye n' Ingabo za RPA ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi"

Gen. Kabarebe yavuze ko iyo ntama yazize igisasu igihe ingabo za FPR Inkotanyi, RPA zari ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994.

Yagize ati;" Igihe twari ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, harashwe igisasu kiraza cyikikubitaho, gihita cyigahitana. Ntabwo kabashije kurangiza urugamba rwo kuyihagarika."

Kuva ku itariki ya 07 Mata mu mwaka wa 1994, mu Rwanda hatangiye Jenoside yakorewe Abatutsi. Hishwe Abatutsi barenga miliyoni mu minsi ijana gusa. Ni Jenoside yahagaritswe n' Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, RPA.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.