Diamond yongeye kugaruka kuri Zuchu

Umuhanzi karundura Diamond Platinumz, yanyarukiye kuri Instagram ataka umuhanzikazi ubarizwa mu nzu y'umuziki ye ya WCB.

Apr 15, 2023 - 20:04
Apr 15, 2023 - 20:55
 0
Diamond yongeye kugaruka kuri Zuchu

Mu ntangiriro  z'izi mpera z' Icyumweru za gatatu z' ukwezi kwa Mata (Kane), Diamond Platinumz yongeye kugaruka mu itangazamakuru nyuma yo gutanga igitekerezo gishimagiza umuhanzikazi Zuchu wakomeje kuvugwa cyane mu rukundo na we. Yuririye ku mudoka nshya iri mu bwoko bwa Range yamuritswe na Zuchu ko yamaze kuyibikaho. Diamond yavuze ko bene izo modoka zihariye ku bamikazi.

Uyu Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond ufite imyaka 33, yagaraje ko agitwagwa umutima  na Zuchu. Nkuko yabigaragaje ku butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24, maze aramutomora, ahamya ko imodoka Zuchu yibitseho ari iy' Abamikazi.

Yagize ati;" Guhera uyu munsi bimenywe ko imodoka ziri mu bwoko bwa Range cyangwa se za Range Rovers ari izihariye ku bamikazi."

Diamond yakomeje ahamya ko Zuchu ari umwamikazi wiyuha akuya kandi ayoboye abandi bose barya ako bakoreye.

Ati;" Ibi kandi birahamya ko Zuchu ari we uyoboye  indwanyi mu gushaka amaramuko cyangwa se abiyuha akuya muri uyu mujyi."

Mu mpera z' ukwezi kwa Gashyantare (Kabiri) k' uyu mwaka, Diamond yari yatangaje ko Zuchu amufata nka mushiki we. Zuchu na we yaciye kuri Instagram aha gasopo abarukoresha abihaniza kutazongera kumushyira mu mwanda we. Ibi byatangajwe byongeye kugaragaza ko bagikorana mu buryo bwihariye.

Diamond yongeye gutomora Zuchu (photo; Instagram)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.