Harimo igura miliyoni 10,000,000 Ugshs! Igiciro cy'amatike y'igitaramo cya Blu*3 cyagiye hanze

Itsinda ry'abahanzikazi b'Abagande ryitwa Blu*3 ririmo Lilian Mbabazi rigiye gukora igitaramo cy'intangiriro ihamye yo kwiyunga. Ni igitaramo kizajyamo umugabo usibye undi kubera igiciro cyo kucyinjiramo.

May 8, 2024 - 18:22
May 8, 2024 - 19:21
 0
Harimo igura miliyoni 10,000,000 Ugshs! Igiciro cy'amatike y'igitaramo cya Blu*3 cyagiye hanze

Abakunzi b'imyidagaduro mu gihugu cya Uganda bategereje bihanganye kugira ngo itariki ya 22 Kamena 2024 igere, kuko ni yo izaberaho igitaramo cyo kwiyunga kw'itsinda ry'abahanzikazi bahuriye mu itsinda rya Blu*3 aribo Lilian Mbabazi, Jackie Chandiru na Cindy Sanyu. Ibiciro by'amatike yacyo byamaze kujya hanze aho ihenze cyane ari imeza igura miliyoni 10,000, 000 y'amafaranga yo muri Uganda.

Nyuma yuko abafana b'iryo tsinda rya Blu*3 ryagacishijeho mu myaka 16, bategereje kumenya igiciro cy'amatike y'icyo gitaramo kizabera i Kampala Sheraton Gardens, bamaze gusubizwa.

Nkuko byatangajwe n'urubuga talentafricagroup.com, aya matike azajya hanze ku isoko ku wa 11 Gicurasi 2024 ateye atya:

Diamond Table: 10,000,000 Ugshs, mu Manyarwanda angana na miliyoni 3,420,729.39 RWF

Platinum Table: 5,000,000 Ugshs, mu Manyarwanda angana na miliyoni 1,711,588 RWF

Gold Table:3,000,000 Ugshs, mu Manyarwanda angana na miliyoni 1,015,164 RWF

Silver (kugura kare):75,000 Ugshs, mu Manyarwanda angana na 25,380.14 RWF (nyuma igiciro kiziyongera kigere ku 100,000 Ugshs mu Manyarwanda angana na 34,621.1256 RWF)

Bronze (kugura kare): 30,000 Ugshs mu Manyarwanda angana na 10,217 RWF (nyuma igiciro kiziyongera kigere ku 50,000 Ugshs angana na 16,922.2239 RWF)

Umuyobozi wa Talent Africa Group, Aly Alibhai uri kugenzura ibikorwa by'igurishwa ry'ayo matike, yijeje abantu ko bazakora igitaramo gifite umwihariko biciye mu ndirimbo zabo zamenyekanye nka Hitaji, Burning, Nsayuka Nawe, Kankyakyankye, Kakana na Where you are bafatanyije na GoodLyfe.

Umuhanzikazi Jackie Chandiru yavuze mu kimbo cy'abagize itsinda bose, ati:"Ntitwabasha gusobanura byimbitse uburyo dushimishijwe cyane n'urukundo dukomeje kwerekwa n'abafana bacu. Si twe tuzabona igihe kigeze ngo tujye ku rubyiniro ngo tubataramire nyuma y'imyaka 16 tudakorana nk'itsinda."

Iri tsinda rya Blu*3 rikimara gutandukana buri muntu yakoze umuziki ku giti ke kandi agera ku rwego rwiza. Bombi  Cindy Sanyu, Jackie Chandiru na Lilian Mbabazi bakomeje kugaragaza ko bakunda umuziki barawukora kugeza ubu bafasha icyemezo cyo kongera gukora nk'itsinda rya Blu*3. Abakunzi b'umuziki biteguye kongera kumva indirimbo zabo yaba iza kera ndetse n'inshya.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.