Jose Chameleone yabwiwe ijambo rikomeye na Se

Papa wa Jose Chameleone, Mr. Gerald Mayanja yamubujije kutongera kunywa inzoga nkuko abaganga bo muri Amerika babimubujije.

Aug 12, 2023 - 20:51
Aug 12, 2023 - 20:56
 0
Jose Chameleone yabwiwe ijambo rikomeye na Se
Dr Jose Chameleone yabujijwe na Se kutongera kunywa ibisindisha, (photo;Internet)

Nyuma yaho uyu muhanzi Jose Chameleone arwariye ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika i Minneapolis indwara zo mu nda, Imana igakinga ukuboko agakira, yagarutse i Kampala amahoro. Ngo yakomeje kunywa inzoga kandi yarazibujijwe. Papa we Gerald Mayanja yafashe umwanzuro wo kumuhanura.

Blizz.ug ivuga ko uyu mupapa Mr. Gerald Mayanja ukuriye umuryango mugari w'ibyamamare birimo Dr Jose Chameleone na Pallaso yatangaje ko niba umuhungu we Chameleone ashaka kubaho, agomba kureka inzoga.

Yagize ati;"Niba wowe Jose Chameleone udahagaritse ibisindisha ugiye gupfa urupfu rubi."

"Abaganga bo muri Amerika bakubwiye ko niba ushaka kubaho ugomba guhagarika kunywa inzoga. Ni gute umuntu anywa agasinda, akazinduka buri gitondo ataka isindwe (hangover)? Ubu mfite abazukuru barimo abafite imyaka 22,18, 17 na 15."

Gerald Mayanja yamwifurije kuzabona abuzukuru be nkuko na we ababona.

 Ndakwifuriza kumera nkange ukazabona abuzukuru bawe. Umva Jose Chameleone, ndashaka ko abana b'abana bawe: Abba na Alpha bazakubona uri sekuru wabo. Kugira ngo rero ubigereho ni uko wahagarika kunywa ibisindisha.

Mu kwezi kwa Nyakanga (Karindwi) uyu mwaka nibwo byamenyekanye ko umuhanzi karundura Chameleone ufite indirimbo zikunzwe zirimo na  "Shida za Dunia" arwariye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ahitwa i Minneapolis, aho yararwaye mu nda, ku bw'amahirwe yarakize agaruka mu rugo amahoro. Ubu arabuzwa kunywa ibisindisha kuko bishobora kongera kumushyira mu byago.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.