Willy Paul yishongoye ku bahanzi bagenzi be

Umwe mu bahanzi bakomeye bakomoka mu gihugu cya Kenya, Willy Paul yaciye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ari we shyiga ry'inyuma mu muziki wa Kenya.

Aug 18, 2023 - 08:12
Aug 18, 2023 - 08:16
 0
Willy Paul yishongoye ku bahanzi bagenzi be
Umuhanzi Willy Paul ukomoka mu gihugu cya Kenya wigeze gukorana indirimbo ba Meddy bise "Uuh Mama," (photo;Internet)

Umuhanzi w'Umunya-Kenya, Willy Paul yihanganishije abakunzi b'umuziki mu gihugu ke kubera ko amaze iminsi adashyira hanze indirimbo ibyo ngo byasubije inyuma umuziki wabo bitewe ahanini n'abahanzi badashoboye. Ibyo ngo yabikoze agira ngo abereke ko ari we umuziki ushingiyeho.

Willy Paul uherutse kwishimira ko indirimbo ye "I Do" yafatanyije na Alaine yaririmbwe mu bukwe bw'ibwami mu gihugu cya Ghana, yabanje yihanganisha abakunzi b'umuziki bari kwinubira ukuntu umuziki wabo wasubiye hasi.

Yagize ati;" Mbasabye imbabazi ku bwo kubababaza nkamara igihe kirekire ntashyira hanze indirimbo. Ibyo nabikoze ku bw'intego nari nihaye yo kubereka ko uyu muziki ntawurimo uba ari umwanda. Bamwe baraza guhakanya ibyo navuze ariko nizeye ko abenshi baza kwemeranya nange."

"Abahanzi bacu bashyize hanze indirimbo umunsi ku wundi ariko se zimeze zite? Kubera urukundo nkunda abafana n'abanzi bange nahisemo gushyiraho kiriya gihano. Mu minsi iri imbere ndashyira hanze indirimbo nziza."

Yemeje ko hari abamenye ko iyo adahari umuziki wa Kenya usubira inyuma. Ati;"Nishimiye ko mwamenye ko ntahari umuziki wa Kenya uba umwanda. Nshimiye abakomeje kumbaza impamvu ntashyiraga hanze indirimbo nshya."

Mu minsi yatambutse umunyarwenya wo muri icyo gihugu Eric Omondi yaciye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ababajwe n'ukuntu umuziki wa Kenya wasubiye hasi urushwa imbaraga n'uwa Tanzania. Mu kwezi gushize kandi hari urutonde rw'indirimbo icumi zikunzwe muri Kenya ku rubuga rwa Youtube, rwaratunguranye kuko nta ndirimbo yabo yagaragayemo.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.