Nshuti Mbabazi ukorera umuziki we mu bugande yashyize hanze indirimbo nshya-IKIGANIRO
Umuhanzikazi Nshuti MBABAZI yashyize hanze indirimbo nshya yise “Bitwale”
Umwanditsi : Baganizi Olivier
Umuhanzikazi Nshuti Mbabazi ukorera umuziki we mu bugande yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Bitware”
Mu kiganiro kirambuye Nshuti yagiranye na The Fact yatuviriye imuzi ubuzima bwe ndetse nuko yaje kwisanga yabaye umuhanzi.
Kurikira uko twaganiriye
Nitwa Nshuti mbabazi ntuye mu gihugu cya Uganda akaba ariho nkorera umuziki. Indirimbo mfite ni eshatu ariko inshyashya yitwa ‘bitware ‘nakoranye n’umuhanzi sema kulla wo mu bugande.
Kuki wahisemo umuhanzi Sema Kulla ?
Impamvu nahisemo Sema Kulla nuko nakuze mwumva nkumva ndamukuze,ni umuhanzi ubimazemo igihe kinini kandi ukunzwe.Nuko dukorana indirimbo y’urukundo.
Ni izihe ndirimbo zindi ufite ?
Indi ndirimbo mfite yitwa “aremerako” naho iyayibanjirije yitwa “mama” kandi zose ziri kuri cano yanjye ya youtube.
Nyuma ya Covid-19 ubona uzahindura iki mu muziki wawe ?
Ibihe ndabona bitangiye kuba byiza ndakeka ko ari igihe cyo gukora,kuko mfite imishinga myinshi y’indirimbo zimeze neza. Harimo nyinshi zanjye ndetse nizo nakoranye n’abandi bahanzi bakomeye.
Ni iki wabwira abakunzi b’ibihangano byawe ?
Abakunzi banjye rero nababwira yuko mbahishiye byinshi cyane bashonje bahishiwe.
Abafana banjye mu kuri nanjye ndabakunda,nkisubiramo indirimbo z’abandi bahanzi (Cover Songs) barankundaga ariko ubu aho natangiye gukora indirimbo zanjye babikunze kurushaho cyane ko nakoze ibyo bifuzaga iyi rero “butware” igisohoka babyumvishe vuba maze banyereka ko bankunze.
Ubu rero ndagumya gukora cyane ku bwabo kandi mbasaba ko bagumya kumba hafi ku mbuga nkoranyambaga zanjye zose bakajya bampa ibitekerezo.
Abakunzi banjye b’i Kigali mu Rwanda namwe ndabazirikana kimwe nabari hano Uganda ndateganya ibitaramo butandukanye Imana nidufasha ibihe bikagenda neza nzabataramira Imbona nkubone.
Umwihariko wawo ni uwuhe ?
Umwihariko wanjye nuko ndirimba mfite gitari (Guitar) hano muri Uganda ntibyari bimenyerewe ariko byarashobotse ndashimira abamfasha mu gutunganya indirimbo zanjye ndetse ndashimira buri muntu wese unsabira umugisha kugirango ndusheho gukora neza ntabinsitaza mpura nazo.
Nshuti Mbabazi ni Umuhanzikazi ufite impano itangaje.(Instagram-Photo).
‘Bitwale’ niyo ndirimbo nshya ya Nshuti Mbabazi.